Umutoza wa Chelsea yavuze ibigwi N'golo Kante wakize imvune y'amezi arindwi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa Chelsea,Graham Potter aritegura kugarura mu ikipe kizigenza N'Golo Kante bakina na Everton kuri uyu wa Gatandatu nyuma y'amezi arindwi adakina kubera imvune ikomeye yagize.

Kante yarabazwe nyuma yo kuvunika byatumye amara aya mezi arindwi adakina ndetse binatuma Chelsea ihura n'uruva gusenya.

Uyu mufaransa aheruka gukinira Chelsea mbere y'uko bwana Potter asimbura Thomas Tuchel muri Nzeri.

Chelsea yari ikumbuye cyane uyu mugabo w'imyaka 31 kuko ubu iri ku mwanya wa 10 muri Premier League kandi yasezerewe mu bikombe byo mu gihugu byombi na Manchester City.

Icyakora Kante ashobora gufasha Chelsea muri Champions League akuko yatomboye umwami wayo Real Madrid muri kimwe cya Kane.

Mu byishimo byinshi Bwana Potter yabwiye abanyamakuru ati "Hari amahirwe kuri we yo kuba mu ikipe.Araba ari inshuro ye ya mbere,ni byiza cyane.Abatoza bambanjirije bashimye cyane N'Golo kuko n'umukinnyi wo ku rwego rwo hejuru cyane.

Twari tumukumbuye bitavugwa.Ntabwo ari ukuvuga ko abandi bakinnyi batatanze ibyo bafite byose ariko N'Golo Kante ni N'Golo Kante. N'umukinnyi wo hejuru.

Ni byiza cyane kuba yagarutse.Tugomba kugira ubwenge kubera ko amaze igihe kinini adakina ndetse dukwiriye gutera intambwe ikurikiraho yo kumugarura ku muvuduko wa Premier League, kandi tuzabikora."

Potter amaze imikino 3 yikurikiranya atsinda kandi ari hejuru byamukuyeho igitutu gikomeye yotswaga.Mbere y'aho yatsinze inshuro ebyiri mu mikino 15.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-wa-chelsea-yavuze-ibigwi-n-golo-kante-wakize-imvune-y-amezi-arindwi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)