Uburusiya bwahembye abapilote bahanuye drone ya Amerika hejuru y'Inyanja yirabura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiteri y'ingabo y'Uburusiya yavuze ko ku wa gatanu yahembye abapilote bagize uruhare mu gutuma drone y'Abanyamerika igwa mazi y'inyanja Yirabura.

Ku wa kane, Washington yashyize hanze amashusho yerekanaga indege za gisirikare z'Uburusiya zihanura iyi drone ariko Moscou ikomeza ivuga ko indege yahanutse nyuma yo kunanirwa kuyoborwa.

Ubu bushyamirane bwazamuye umwuka mubi hagati ya Moscow na Washington habaho guhamagarana kuri telefoni bidasanzwe hagati y'abayobozi bakuru b'ingabo za Amerika n'Uburusiya.

Minisiteri yagize ati: "Minisitiri w'ingabo w'Uburusiya, Sergei Shoigu, yahaye ibihembo bya leta abapilote ba Su-27 babujije indege ya MQ-9 y'Abanyamerika kuvogera ikirere cy'agateganyo cy'Uburusiya."

Moscow yavuze ko yashyizeho imipaka yo mu kirere ntarengwa hejuru y'inyanja yirabura mu rwego rwo gufasha igisirikare cyayo muri Ukraine hakurikijwe amahame mpuzamahanga.

Ku wa gatanu, Moscow yongeye gushimangira ko abapilote bayo"batakoresheje intwaro zo mu ndege, ko batigeze bakoranaho na UAV kandi basubiye ku kibuga cy'indege iwabo."

Amerika ikoresha MQ-9s mu kugenzura no kugaba ibitero, kandi imaze igihe kinini ikorera hejuru y'Inyanja Yirabura, ikomeza gukurikirana ingabo zirwanira mu mazi z'Uburusiya.

Washington nyuma y'ibyabaye yavuze ko "izakomeza kuguruka no gukorera aho amategeko mpuzamahanga abemerera."



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uburusiya-bwahembye-abapilote-bahanuye-drone-ya-amerika-hejuru-y-inyanja

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)