Umukinnyi wa Arsenal yavuganye n'umwana wa Ki... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukino Kim Kardashian yagiye kureba ni uwa 1/8 muri Europa League ariko byarangiye Arsenal isezerewe. Umukino wari warangiye ari igitego 1-1 maze bagiye kuri penariti Gabriel Martinelli arata iye bituma Sporting CP ikomeza ku kinyuranyo cya penariti 5-3. 

Nyuma y'uko uyu munyamideri ari kumwe n'abana be bagaragaye kuri Emirates ariko Arsenal igatsindwa, byatumye abafana batangira kuvuga ko ari we wateye umwaku ikipe.

Kim Kadashian yari yaje kuri uyu mukino afite gahunda y'uko we n'abana be bari buhure na Bukayo Saka, ariko birangira bidakunze aribyo byatumye ku munsi w'ejo Bukayo Saka afata umwanya akavugana n'umwana wa Kim Kardashian barebana kuri telefone. Mu mashusho mato yagiye hanze, uyu mukinnyi yagize ati: "Mumbabarire kuba narababuze ejo, nari mfite umupira wawe. "


Bukayo Saka avugana na Kim Kardashian ndetse n'umwana we ufana Arsenal cyane

Umwana wa Kim Kardashian yamusubije ati: "Tuzagaruka nimutwara igikombe cya Premier League", Bukayo Saka yahise aseka ati: "Nibataba se". 

Uyu mukinnyi yakomeje abwira Kim Kardashian ati: "Babwire nimugaruka nzabimenye kuko tuzabashakira umupira".

Nyuma y'aya magambo y'uyu mukinnyi, umwana wa Kim Kardashian witwa Saint yabyaranye na Kanye West ari nawe wihebeye Arsenal, yahise akora ibimenyetso bimushimira.

Kim Kardashian yashyize amashusho kuri Instagram ye umwana we ari kuvugana na Bukayo Saka maze yandikaho ati: "Byinshi bitunguranye ku mukinnyi nkunda wa Arsenal, Bukayo Saka".

Bukayo Saka nawe yashyize ifoto kuri Instagram ye ari kuvugana n'umwana wa Kim Kardashian barebana, uyu munyamideri nawe yahise yongera abishyira kuri Instagram ye yongera kwandikaho ati: "Wakoze gukora umunsi w'abahungu banjye".

Kim Kardashian ku munsi w'ejo kandi yahuye n'umukinnyi wakiniye Tottenham ariwe Dele Alli, yashyize ifoto kuri Instagram ye uyu mukinnyi ari kumwe n'abana be.

Umwana wa Kim Kardashian wihebeye Arsenal


Kim Kardashian n'umwana we kuri Emirates Stadium


Bukayo Saka ni umwe mu bakinnyi Arsenal igenderaho



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127188/umukinnyi-wa-arsenal-yavuganye-numwana-wa-kim-kardashian-kuri-telefone-agira-icyo-amwemera-127188.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)