Uko Leta yakemuye ikibazo cy'isazi ya Tsetse yaryaga abantu ikabateza umusinziro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tsetse ni isazi yenda gusa n'izindi ikunze kuba ahantu mu mashyamba hashyuha. Mu Rwanda yakunze kugaragara mu Ntara y'Iburasirazuba aho ikunze kurya inka kuko itungwa no kuzinyunyuzamo amaraso.

Muri yo yibitsemo akandi gakoko kitwa Tripanozoma aka gakoko yifitemo ngo iyo irumye inka kakayigeramo igira ibibazo nk'iby'indwara y'amashoya ikagenda inanuka buhoro buhoro ikabura umukamo ikananirwa kurisha. Iyo inka ihaka iraramburura bikanarangira ipfuye.

Uretse kuba yaruma inka, iyi sazi ya Tsetse iyo irumye umuntu imusigamo ka gakoko ka Tripanozoma kakamutera indwara y'umusinziro aho atangira gucika intege cyane akarangwa n'umusinziro.

Umusinziro ni imwe mu ndwara 20 zititaweho nkuko zigaragazwa n'Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima, OMS, muri izi ndwara kuri ubu mu Rwanda hagaragara umunani mu gihe izindi zirimo n'umusinziro zahashyijwe.

Bamwe mu baturage baturiye Pariki y'Akagera ari nayo yaturukagamo isazi ya Tsetse yajyaga kurya inka n'abantu ikabateza ya ndwara y'umusinziro bavuga ko gukorera inzuri, koza inka kenshi ndetse no kwitabwaho n'abaganga biri mu byatumye iyi ndwara icika.

Umuyenzi Thacien utuye mu Murenge wa Murundi yagize ati ' Ubundi isazi ya Tsetse yabanjirije ku nka, inka iriye yaryama bugacya mugitondo yapfuye, twaje kubona abashinzwe ubworozi bakajya baza gusuzuma icyishe inka tuza kumenya ko ari isazi ya Tsetse, kugira ngo rero icike Leta yadusabye gukorera inzuri banaduha imitego zikaza zigafatwa zigenda zigabanuka.'

Mugenzi Ange wororera mu Kagari ka Mucucu mu Murenge wa Murundi we avuga ko iyi ndwara yagaragaye muri uyu Murenge nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi ngo kuko ari nabwo hatuwe cyane.

Ati ' Yahereye ku nka igeze aho yadukira n'abantu, umuntu warumwe n'iyi sazi yacikaga intege akamera nk'uwarwaye malaria akarangwa no gusinzira cyane ku buryo bugaragara, Leta yaje kudushakira imiti twogesha banatubwira uburyo twirinda Tsetse igenda igabanuka.'

Umuganga ku kigo nderabuzima cya Buhabwa, Nyirabashumba Joyeuse, yavuze ko isazi ya Tsetse yakundaga gutera abantu umusinziro imaze imyaka myinshi itakigaragara nyuma y'ingamba nyinshi zafashwe na Leta.

Ati ' Mbere hano twakiraga abantu bafite indwara y'umusinziro twarabapimaga tukabibona aho yabaga yicaye hose yarasinziraga ndetse akanacika integer ariko ubu ntikigaragara, inkeke yari iteje ntabwo bitezaga imbere nkuko bikwiriye.'

Nshimiyimana Ladislas ukora mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, yavuze ko iyi ndwara y'umusinziro itakigaragara mu Rwanda ndetse ngo mu minsi ishize u Rwanda ruherutse kubona icyangombwa cyerekana ko yaranduwe burundu.

Ati 'Mbere y'uko duhabwa iki cyangombwa cyerekana ko itagihari ubwo kuva mu 2016 twatangiraga gutegura ibyangombwa byerekana ko itagihari nta muntu n'umwe wigeze ugaragara uyifite gusa yakundaga kugaragara mu gice cy'Iburasirazuba ariko igice kinini cyegereye Pariki no mu gice cya Bugesera yari iriyo ariko ubu ntabwo igihari.'

Nshimiyimana yavuze ko Minisiteri y'Ubuzima ifatanyije na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi bafatanyije mu kuvura abarumwe na ya sazi ndetse banashaka imiti ituma izo sazi zitakigaragaramo utwo dukoko twa Tripanozoma.

Umukozi wa Pariki y'Akagera ushinzwe ibikorwa byo guhuza Pariki n'abaturage, Ishimwe Fiston, yavuze ko kuba iyi sazi yarahashyijwe ari inyungu ku bukerarugendo ngo kuko uko ushyiraho inzitizi nyinshi ku bakerarugendo bibugiraho ingaruka.

Ati ' Nyuma yo guhashya iyi ndwara rero twabonye ukwiyongera kw'abakerarugendo kuva 2016 birazamuka bigera muri 2019 aho byari agatangaza twarazamutse tugira abakerarugendo ibihumbi 49 ku mwaka kandi abenshi bari abanyarwanda, mbere baratinyaga kubera isazi ya Tsetse urumva rero bavuye kuri 20% bagera kuri 51% bayisuye.'

Ishimwe yavuze ko iyo abakerarugendo biyongereye n'urwunguko ruhabwa abaturage rwiyongera aho rwavuye kuri miliyoni zirenga 100 Frw zihabwa abaturiye Pariki y'Akagera zigera kuri miliyoni 500 Frw byose ngo bikaba ari ukubera kurwanya ka gakoko kaba mu isazi ya Tsetse.

Yavuze ko hari udutambaro bashyira mu nzira zinyuramo abantu tugafata ya masazi ku buryo abagenda muri Pariki batarumwa nazo.

Abaturage bo mu Murenge wa Murundi barishimira ko Leta yabafashije guhashya Tsetse
Ishimwe Fiston ushinzwe guhuza abaturage na Pariki y'Akagera yavuze ko guhashya Tsetse byatumye abanyarwanda basura Pariki y'Akagera biyongera
Nshimiyimana Ladislas ukora muri RBC yavuze ko kuri ubu u Rwanda rwahashyije indwara y'umusinziro
Nyirabashumba uvura ku kigo nderabuzima cya Buhabwa avuga ko bamaze imyaka myinshi batabona uwarwaye umusinziro
Aborozi begerejwe imitego ifata isazi ya Tsetse



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-leta-yakemuye-ikibazo-cy-isazi-ya-tsetse-yaryaga-abantu-ikabateza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)