UK na Rwanda bemeye ko nta mwimukira uzasubizwa inyuma,bose bazazanwa mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwongereza bwaraye bushyize umukono ku masezerano n'u Rwanda azatuma umuntu wese winjiye mu buryo bunyuranyije n'amategeko kandi adashobora gusubira iyo yaturutse, azajya ajyanwa muri iki gihugu cyo muri Afrika y'Ibiyaga bigari.

Ibi byabereye mu rugendo rwa Minisitiri w'Umutekano yo hagati w'Ubwongereza, Suella Braverman, ari na we ushinzwe ibibazo by'abimukira, aho mu gitondo cy'ejo ku wa gatandatu yageze i Kigali, muri gahunda yo kuvugana n'abayobozi b'u Rwanda kuri aya masezerano yerekeye abimukira hagati y'ibi bihugu byombi.

Uru rugendo rwari rugamije gusubukura amasezerano yo gufashanya mu bijyanye n'urujya n'uruza hamwe n'ubukungu hagati y'ibi bihugu bibiri yasinywe mu kwa kane k'umwaka ushize.

Aya masezerano ateganya ko abimukira bazinjira mu Bwongereza mu nzira zinyuranye n'amategeko bazahita boherezwa mu Rwanda kugira ngo basabireyo ubuhungiro.

Abatari bake, harimo abanyapolitike, abaharanira uburenganzira bwa muntu, ishyirahamwe rishinzwe impunzi kw'isi UNHCR n'abandi, bamaganye aya masezerano yasinywe n'uwari Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'Ubwongereza, Priti Patel, hamwe n'uw'u Rwanda, Vincent Biruta, bavuga ko abangamiye uburenganzira bwa muntu.

Hagati aho, abayobozi b'ibi bihugu byombi bakomeje gushimangira ko nta ngorane ateye, Ubwongereza bukavuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku isi bitekanye.

Muri uru rugendo rw'iminsi ibiri, abaminisitiri Suella Braverman na Vincent Biruta basinye kuri ano masezerano kuri uyu wa gatandatu.

Minisitiri Braverman avuga ko aya masezerano aha Ubwongereza akanya ko kwitegura gushyira mu bikorwa imyanzuro iri mu nyigo y'itegeko ryerekeye urujya n'uruza rudakurikije amategeko yashyikirijwe inteko ishinga amategeko mu cyumweru gishize.

Gahunda y'Ubwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda yagiye iburizwamwo n'abayirwanya, mu gihe byari biteganyijwe ko itangira gushyirwa mu bikorwa mu kwa gatandatu k'umwaka ushize,ubwo indege ya mbere yari yitezwe kuzana mu Rwanda aba mbere yangiwe guhaguruka ku munota wa nyuma.

Leta y'Ubwongereza ibona ko iyi ari yo nzira nyayo yo kurangiza ikibazo cy'abimukira binjira mu gihugu binyuranyije n'amategeko, ariko abayirwanya bo babona ko ari 'ubugome buteye isoni'.

BBC



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/uk-na-rwanda-bemeye-ko-nta-mwimukira-uzasubizwa-inyuma-bose-bazazanwa-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)