Perezida Kagame yujuje abamukurikira miliyoni... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikoranabuhanga ni kimwe mu bintu usanga bigora bamwe kubikoresha, cyane irishingiye ku mbuga nkoranyambaga ariko abamenye ibanga ryaryo bazi ko ari umuyoboro mwiza w'ihererekanamakuru.

Perezida Kagame ni umwe mu banyarwanda bamenye ubwiza bwaryo ku ikubitiro aho akoresha nyinshi murizo zirimo Youtube, Podcast, Twitter na Instagram.

Kuri izi mbuga zose abamukurikira biyongera umunsi ku wundi, bitewe ahanini n'uburyo azikoresha neza kandi anyuzaho ubutumwa bufasha benshi yaba ubwanditse, ubw'amajwi n'ubw'amashusho.

Sibyo byonyine amafoto ye arakundwa cyane, bishimangirwa no kuba mu mezi asoza umwaka wa 2022 yarujuje miliyoni y'abamukurikira kuri Instagram [urubuga rwagenewe kunyuzwaho ahanini ubutumwa bw'amafoto], agahigo gafite mbarwa.

Kuri ubu Perezida Kagame akaba yinjiye mu mubare w'abantu bacye by'umwihariko muri Afurika bakurikirwa na miliyoni 3 ku rubuga rwa Twitter, ruzwiho gukoreshwa cyane n'abanyapolitike.

Ku isi umuntu ukurikirwa cyane kuri Twitter kugeza ubu akaba ari Barak Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho akurikirwa na miliyoni 133.

Perezida Kagame yujuje abamukurikira miliyoni 3 kuri Twitter, agahigo gafite mbarwa Ubuhanga bwa Perezida Kagame butuma abatuye isi baba bifuza kumenya byinshi kuri we n'ibyo yatangaje, by'umwihariko abanyarwanda bamukunda bigaragarira buri umwe



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126721/perezida-kagame-yujuje-abamukurikira-miliyoni-3-kuri-twitter-nyuma-yo-guca-agahigo-kuri-in-126721.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)