Mukuralinda yasubije abavuga ko Rusesabagina yafunguwe kubera igitutu cya US #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiteri y'Ubutabera yemeje ko Paul Rusesabagina na Callixte Nsabimana 'Sankara' bari mu bantu basaga 370 barekuwe kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 24 Werurwe 2023,ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, nyuma yo guhamwa n'ibyaha bitandukanye by'iterabwoba.

Umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo yashyize hanze amabaruwa Paul Rusesabagina na Nsabimaba Callixte uzwi nka Sankara bandikiye Perezida Kagame basaba imbabazi ngo barekurwe.

Rusesabagina yavuze ko yicuza kuba ingabo FLN z'umutwe wa MRCD zaragabye ibitero bikagwamo abantu bitari yo ntego.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko Rusesabagina atarekuwe ku bw'igitutu cya Amerika yakomeje gusaba ko arekurwa ahubwo ari ibisanzwe bibaho mu Rwanda.

Mukuralinda yabwiye BBC ati: 'Igitsure [Igitutu] no kuganira ni ibintu bibiri bitandukanye…Igihe cyose Leta zunze ubumwe za Amerika cyangwa se n'abandi babisabiye baba barahise babibona kandi ntabwo ariko byagenze, bigomba gukorwa mu nzira amategeko yateganyije, ndetse nta n'uwahisha ko habaye ibiganiro igihugu cya Qatar kikabifashamo cyane.'

Mukuralinda avuga ko atari ubwa mbere abantu bahawe imbabazi mu Rwanda, ndetse ko n'abakoze ibyaha bikomeye nka jenoside bazihawe.

Ati: 'Ntabwo rero ari ibintu bidasanzwe kuba umuntu yakora icyaha akagihanirwa kikamuhama agatangira igihano akakibabarirwa…Icy'ingenzi ni uko ubutabera buba bwarabaye.'

Yavuze ko kuba ibyabaye byafashwe nk'ibidasanzwe ari uko hari harimo umuntu usanzwe uzwi cyane.

Yemeje ko Qatar yabaye umuhuza mu kibazo cya Paul Rusesabagina nk'igihugu cy'inshuti y'u Rwanda.

Ku kuba Rusesabagina azahita asubira muri Amerika, Mukuralinda yagize ati: 'Ibyo nabyo agomba kubisaba, ntabwo ashobora gupfa kugenda nabyo atabisabye kuko niko amategeko abiteganya.'

Mu ibaruwa ya Rusesabagina isaba imbabazi, avuga ko yicuza ibikorwa byakozwe n'umutwe wa FLN, kandi ko ahawe imbabazi azamara 'iminsi nsigaranye muri Amerika mu guceceka ntekereza', yongeraho ati 'ibibazo bijyanye na politiki y'u Rwanda nzabisiga inyuma yanjye.'



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/mukuralinda-yasubije-abakeka-ko-rusesabagina-yafunguwe-ku-gitutu-cya-us

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)