Minisitiri w'u Bwongereza ufite mu nshingano ikibazo cy'abimukira ategerejwe i Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bivugwa ko Braverman azagirira uruzinduko mu Rwanda mu mpera z'icyumweru gitaha, tariki ya 18 Werurwe na 19 Werurwe, akabonana na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Vincent Biruta.

Usibye we, hari n'amakuru amaze iminsi avuga ko mu minsi iri imbere Minisitiri ushinzwe Iterambere rya Afurika, Andrew Mitchell, nawe ateganya kugirira uruzinduko mu Rwanda.

Uruzinduko rwa Braverman ruje mu gihe ubuyobozi bwe bukomeje kotswa igitutu ku ngingo ijyanye n'abimukira bazoherezwa mu Rwanda aho benshi bamaganye iyi gahunda.

Leta y'u Bwongereza isobanura ko u Rwanda ari igihugu cyiza, ko abantu bazoherezwa bazabaho neza kandi mu buryo budahutaza uburenganzira bwabo.

Amasezerano yasinywe mu 2022, agena ko u Rwanda ruzajya rwakira abimukira binjiye mu Bwongereza binyuranyije n'amategeko, akaba ariho hakorerwa isesengura ku bujuje ibisabwa ku buryo bahabwa ubuhungiro mu Bwongereza, abo bibaye ngombwa bagatuzwa mu Rwanda, bagafashwa kuhatangirira ubuzima cyangwa bagasubizwa mu bihugu byabo.

Isesengura rya Guverinoma y'u Bwongereza ryagaragaje ko aba mbere bashobora koherezwa mu Rwanda mu 2024.

N'ubu ruracyageretse mu nkiko basaba kutoherezwa mu Rwanda, mu gihe u Bwongereza bwo bukomeye kuri uwo mwanzuro, kuko uzafasha icyo gihugu kugabanya ikiguzi kigenda ku kwita ku bimukira ndetse kikanatuma abakiganamo baba abafite impamvu zumvikana.

Uruzinduko rwa Braverman ruje rukurikira ibiganiro bya Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Rishi Sunak na Perezida Kagame byanagarutse ku bufatanye u Rwanda rufitanye n'u Bwongereza, bwo kwakira abimukira binjiye muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Umwaka ushize mu Bwongereza hinjiye abimukira batubahirije amategeko basaga 45.000 mu gihe uyu mwaka byitezwe ko bashobora kuba 80.000.

Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, arateganya kugirira uruzinduko mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-u-bwongereza-ufite-mu-nshingano-ikibazo-cy-abimukira-ategerejwe-i

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)