Kontineri zizifashishwa mu gukora inkingo zitegerejwe i Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni uruganda ruzubakwa n'Ikigo Biopharmaceutical New Technologies (BioNTech), kizobereye mu gutanga ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukora inkingo n'imiti. Muri iki gihe, iki kigo kizwi cyane ku rukingo rwa COVID-19 cyakoze gifatanyije na Pfizer.

Muri gahunda icyo kigo cyihaye cyo guhererekanya ikoranabuhanga mu gukora inkingo hagamijwe koroshya uburyo ibihugu cyane cyane ibiri mu nzira y'amajyambere bizibona, uruganda rwa mbere rugiye kubakwa mu Rwanda.

Ni gahunda izatuma n'ibihugu bya Sénégal na Afurika y'Epfo bibona bene izi nganda, ndetse iyi gahunda ikazagera hanze ya Afurika.

Uruganda rwo mu Rwanda ruzubakwa mu cyanya cyahariwe inganda cya Masoro mu Karere ka Gasabo, ahazwi nka Special Economic Zone.

Ni uruganda rwagenewe ubutaka bungana na metero kare 30.000, mu buryo bw'ibanze rukazaba rugizwe n'inyubako ebyiri zigizwe na kontineri nini zizwi nka BioNTainers.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko izo kontineri zizagera i Kigali ku wa Mbere tariki ya 13 Mutarama.

Imwe izakorerwamo Messenger RNA (mRNA) yifashishwa mu gukora inkingo n'imiti. Iha umubiri amakuru ukeneye, ugakora protein iwufasha kubaka ubwirinzi ku ndwara cyangwa virus runaka.

Itandukanye n'uburyo busanzwe bwifashisha virus idashobora gutera uburwayi mu gukora inkingo n'imiti, mu kurwanya indwara iterwa na virus ijya gusa na ya yindi yakoreshejwe mu rukingo.

Muri za BioNTainers ebyiri, indi yo izaba ikorerwamo imiti cyangwa inkingo byagenwe. Ibikoresho by'ibanze byose bizoherezwa mu Rwanda na BioNTech.

BioNTech ivuga ko BioNTainers zizaba zubatswe na kontineri 12, buri imwe ifite ibipimo bisanzwe (2.6m x 2.4m x 12m).

Ni umushinga ukomeye witezweho guhindura uburyo Afurika itega amaso ibihugu by'amahanga kuri 99% by'inkingo ikenenera, kuko ubu ishobora kwikorera 1% gusa.

Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika (AU) wifuza ko nibura kugeza mu 2040, wazaba wikorera 60% by'inkingo ibihugu byayo bikenera.

Mu gihe imirimo nyirizina yo kubaka uruganda mu Rwanda igiye gutangira, ibi ni bimwe wamenya kuri uru ruganda n'umusanzu ruzatanga.

Ku wa Kane tariki ya 23 Kamena 2022 nibwo Perezida Kagame yashyize ibuye ry'ifatizo ahazubakwa uru ruganda.

Perezida Paul Kagame yavuze ko iki gikorwa cyo gutangira kubaka uru ruganda ari intambwe ikomeye mu buvuzi buteye imbere.

Yagize ati 'Iki gikorwa ni intambwe ikomeye mu kwihaza mu bijyanye n'inkingo. U Rwanda rushaka kubakira ku ishoramari rizarufasha mu kurushaho kwagura ubuvuzi bugezweho.''

'U Rwanda rushyigikiye gahunda za Biontech ndetse tuzakorana mu kugera kuri byinshi. Gukora inkingo bisaba ubutunzi n'ubushobozi bw'abantu.'

Mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda, Guverinoma yemeje ko hashyirwaho ishuri rikuru ryigisha ibijyanye no gukora inkingo ryitwa African Biomanufacturing Institute.

Umukuru w'Igihugu yasobanuye ko iri shuri rizafasha mu gutanga amahugurwa n'amasomo ku bazakora muri uru ruganda.

Yavuze ko imikoranire y'iri shuri n'ibindi bigo bitandukanye bizafasha mu gutanga ubumenyi bukenewe.

Perezida Kagame yavuze ko hagiye no gusinywa amasezerano hagati y'Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n'Imiti mu Rwanda (Rwanda-FDA) n'icyo muri Ghana, mu kurushaho kungurana ubumenyi.

Izi BioNTainers zubatswe mu buryo burengera ibidukikije, binyuze mu gukoresha ingufu zisubira
Mu Cyumweru gitaha nibwo izi kontineri zizagera i Kigali



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kontineri-zizifashishwa-mu-gukora-inkingo-zitegerejwe-i-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)