Leta ya Congo mu biganiro byo kugura indege zikanganye z'Abashinwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biravugwa ko Leta ya Congo yakiriye itsinda rivuye mu bushinwa kugira ngo bumvikane uko bagura indege kabuhariwe CAC/PAC JF-17 Thunder zo Kuyifasha kurasa ingabo z'umutwe wa M23.

Ikipe ikomeye iturutse muri China National Aero-Technology Import & Export Corp (CATIC) yageze i Kinshasa mu cyumweru gishize,iri kumwe n'abayobozi ba People's Liberation Army (PLA),baje kugurisha indege zo mu bwoko bwa JF-17 Thunder igihugu cya DR Congo.

Ikinyamakuru Africa Intelligence cyemeje aya makuru ndetse kivuga ko hari indi kipe y'abantu bageze i Kinshasa baje kugurisha iki gihugu indege zakoze za Belarus zitwa Sukhoi Su-27 zakozwe mu mwaka wa 1980.

Iki kinyamakuru kiravuga ko DRC iri gushaka indege zikomeye ku kabi n'akeza kuko imaze kumenya ko ingabo zayo zo ku butaka nta kigenda kuko zikubitwa na M23 byazishobera zikiyirukira aho gushikama ngo zirwane.

M23 imaze gufata uduce twinshi two muri Kivu ya Ruguru ikubise inshuro FARDC n'inyeshyamba zose bafatanya ukongeraho n'abacancuro.

Iki gihugu cyakunze kumvikana cyikoma u Rwanda ngo nirwo rufasha inyeshyamba za M23 nyamara narwo rukabihakana, ahubwo rugashinja DRC gukorana na FDLR umutwe w'iterabwoba urwanya Leta y'u Rwanda.

Ibihamya byagaragaje ko FDLR ifasha leta ya DRC nubwo ntacyo byatanze kuko M23 yakomeje kubakubita inshuro bakiruka.

Indege za RDC ntizitsimbura M23 ahubwo hari amakuru avuga ko abazirashisha hari ubwo bibeshya bakarasa ingabo zabo aho kurasa iz'umwanzi.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/leta-ya-congo-mu-biganiro-byo-kugura-indege-zikanganye-z-abashinwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)