Kamonyi-Mugina: Imiryango 110 muri 448 yasezeranye iricuza igihe imaze igendana ipfunwe n'ikimwaro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imiryango 110 yo mu Murenge wa Mugina yabanaga mu buryo butemewe n'amategeko yasezeranye. Bamwe muri aba, bavuga ko bagendanaga isoni n'ikimwaro, kugira ipfunwe kubwo kutagira isezerano mu buryo bwemewe n'itegeko. Abandi bavuga ko bari barambiwe kubaho nk'indaya no kutagira ijambo mu bandi. Bashimira ubuyobozi bwabegereye bukabaha amahirwe yo kwemerwa n'amategeko.

Umurenge wa Mugina, ni umwe muri 12 igize akarere ka Kamonyi. Ni nawo murenge kuri uyu wa 24 Werurwe 2023 wagize umubare munini w'imiryango yasezeranye imbere y'amategeko, aho abagabo n'abagore 220( imiryango 110) basezeye ku kubaho babana bitazwi n'amategeko ya Repubulika y'u Rwanda.

Si kenshi imiryango ingana itya isezeranira umunsi umwe.

Bamwe muri iyi miryango yasezeranye babwiye intyoza.com akabari ku mutima, ibyinshimo batewe n'uyu munsi ndetse n'imitwaro bari bikoreye nk'ababanaga bitazwi n'amategeko, benshi bavuga ko bariho nk'indaya, bagendana ipfunwe n'ikimwaro.

Hakekwabera Jean Damascene w'imyaka 36 y'amavuko, umuturage wo mu kagari ka Jenda, Umurenge wa Mugina avuga ko uyu ari umunsi wamushimishije cyane kandi yari amaze igihe ategereje kuko imyaka 9 amaze abana n'umugore batarasezeranye yari abayeho nta mahoro afite mu bandi no mu rugo. Yagize kandi ati' Ndumva nishimye cyane, mbaye umugabo uzwi n'amategeko'.

Byukusenge Marie Therese, umugore wa Hakekwabera mu byishimo byinshi yagize ati' Nari ndiho ariko nitwa indaya mu bandi. Kubaho muri ubwo buzima si byiza nabusa ariko ubu nanjye mfite ibyishimo byinshi cyane kuko ngiye kwitwa umugore mu rugo, ngire ijambo kuko nzwi n'amategeko. Nagendaga numva hagize ikiba nta ruvuguro, numvaga mfite ipfunwe mu bandi, nkitwa indaya kandi ndi umu Mama w'abana 2'.

Akomeza ashimira ubuyobozi bwabegereye bukabashishikariza kuva mu buzima bwo kubana ntaho bazwi mu rwego rw'amategeko. Avuga kandi ko imyumvire iri hasi cyane hamwe n'ubushobozi buke biri mu byatumye bamara iyi myaka 9 babana badasezeranye ngo babe bazwi n'amategeko. Agira inama Abagore batarasezerana ko bakora ibishoboka bakabivana mu nzira kuko gusezerana biha umugore ijambo, ntakore afite ipfunwe cyangwa se ngo agende mu bandi afite ikimwaro, mbese akitwa Umugore mu bandi, akamera nk'umuntu ugenda yambaye yikwije adatinya.

Dusabyamahoro Eric amaze imyaka 3 abana n'umugore nta sezerano rizwi mu mategeko. Ashima ubuyobozi bwagize uruhare mu gufata icyemezo cyo gusezerana n'umugire we byemewe n'amategeko, aho bigishijwe ndetse bagakangurirwa kubana bisunze amategeko kuko babwiwe ndetse bakerekwa akamaro kuri bo n'abazabakomokaho.

Yagize kandi ati' Twarigishijwe, turasobanurirwa dusanga ni byiza cyane dufata icyemezo cyo kwinjira mu bandi babana byemewe n'amategeko. Mbere nari nateruye rwose, nagendaga mu bagabo bagenzi banjye bo barasezeranye nkumva ipfunwe, bakambwira amagambo nayo yankoraga ahantu, ngo mfite umugore utari uwanjye, ngo nshatse namugutwara, mbese ntabwo yari uwanjye byari nko kwiba kandi aho wibye nawe bakwiba kuko ntaho uba uzwi mu mategeko'.

Ibyishimo byari byose, ibirori bidasanzwe benshi bifuje mu myaka myinshi nti babashe kubikorerwa no kubyikorera.

Akomeza agira inama Abagabo babana n'Abagore batarasezeranye kuva mu mwijima bakegera Amategeko akabamenya kuko ngo uba uzwi n'amategeko kandi ukaba ubonye uburenganzira busesuye ko uwo muri kumwe ari uwawe. Ahamya ko uretse no kuba amategeko ntawe azi nta n'icyo yamumarira, ngo n'imbere y'Imana 'Twaracumuye, twakoze icyaha cy'ubusambanyi, rero ntabwo birangirira aha kuko tugomba no kujya imbere y'Imana'.

Imanizabayo, umugore wa Dusabyamahoro bombi batuye mu kagari ka Kabugondo, avuga ko uyu ari umwe mu minsi agiriyeho ibyishimo kuko nubwo yabanaga n'umugabo ngo ntaho amategeko yari amuzi ndetse no mu bandi nta jambo ariko ubu ngo aruzuye kandi aruzuzanya n'umugabo we byuzuye kuko amategeko abazi. Asaba abatarasezerana kwihutira kubikora kuko bibahanaguraho igisuzuguriro, bakagenda bemye kandi bakaba bemewe muri Leta, amategeko akabamenya ndetse bakagira agaciro batari bafite haba mubo bari kumwe n'aho bagenda hose.

Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mugina yabwiye intyoza ko iki gikorwa ari icy'agaciro mu maso y'abagikoze ariko kandi no mu buryo bw'amategeko kuko ababanaga bitemewe ubu babihamirije imbere y'amategeko nayo arabamenya.

Abayobozi batandukanye barimo ab'Akarere bari bitabiriye.

Akomeza avuga ko kugira imiryango isezeranye mu buryo bwemewe n'amategeko ari iby'agaciro, kandi ko binafasha mu gukemura ibibazo by'amakimbirane mu ngo cyane cyane ku babana mu buryo butazwi n'amategeko. Ati ' Biraza gukemura amakimbirane yajyaga agaragara mu ngo, aho ahenshi twajyaga kuyakemura tugasanga intandaro ahanini ishingiye ku kuba babana batarasezeranye. Gusezerana mu mategeko biha umuryango gutuza no gukora buri wese afite icyizere cy'ejo kuko azwi n'amategeko'.

Gitifu Mandera, akomeza avuga ko nk'ubuyobozi bw'Umurenge bihaye intego yo kujya basanga urugo ku rundi bakaganira, bakava mu byo kubaho batazwi n'amategeko. Avuga kandi ko uretse iyi miryango yasezeranye none, hari n'indi isaga ijana biteguye gusezeranya mu minsi ya vuba, ko kandi iki ari igikorwa bashyizemo imbaraga ku buryo buri kwezi bagomba kugira imiryango isezerana mu mategeko kugera ubwo bazaba bizeye ko abaturage bose ba Mugina babana mu buryo bwemewe n'amategeko.

Iki gikorwa cyabaye ku Mugina cyo gusezeranya imiryango yabanaga mu buryo butemewe n'amategeko, ni gahunda y'akarere kose yafatanije n'abafatanyabikorwa n'inzego z'ibanze aho hakozwe ubukangurambaga mu miryago yabanaga bitemewe n'amategeko mu mirenge yose uko ari 12, aho imiryango 448 yose ku ikubitiro ariyo yahise ibyumva vuba ikaba yasezeranye.

Muri uku gusezerana, henshi mu mirenge bakoreye ibirori iyi miryango yasezeranye, barambara, barakenyera ndetse babategurira impano zitandukanye, aho byari ibyishimo. Gusa nubwo bimeze bitya, hari imwe mu Mirenge abaturage babwiye intyoza ko bo babujijwe ibi byishimo kuko hari abatasezeranye, abandi bakaba baranyuranije na gahunda y'Akarere bakabikora ukwabo bityo bakabavutsa ibyishimo bari gusangira n'Abafatanyabikorwa ndetse n'ubuyobozi n'abaturage bari kuba baje babashagaye bishimira intambwe bateye yo kuba mu buzima buzwi n'amategeko.

Si kenshi imiryango ingana itya isezeranira umunsi umwe.

 

intyoza



Source : https://www.intyoza.com/2023/03/24/kamonyi-mugina-imiryango-110-muri-448-yasezeranye-iricuza-igihe-imaze-igendana-ipfunwe-nikimwaro/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)