Ikibuga cy'Indege cya Kigali cyashyizwe mu icumi byiza muri Afurika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikibuga cy'Indege cya Kigali cyahawe iyi myanya binyuze mu bihembo mpuzamahanga bihabwa ibigo by'indege bizwi nka 'Skytrax World Airport Awards'.

Uru rutonde rw'ibibuga by'indege byiza muri Afurika rugaragaraho Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Cape Town ari nacyo cyegukanye umwanya wa mbere, Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Umwami Shaka cyo muri Durban ndetse n'Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya OR Tambo cy'i Johannesburg cyatwaye umwanya wa gatatu.

Uretse ibi bibuga by'indege byo muri Afurika y'Epfo, uru rutonde ruriho kandi Ikibuga cy'Indege cya Mohamed V, Ikibuga cy'Indege cya Sir SR, Ikibuga cy'Indege cya Jomo Kenyatta, Ikibuga cy'Indege cya Bole n'ibindi.

Ubuyobozi bwa SKYTRAX ari nayo itegura ibi bihembo, bwatangaje ko Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali cyegukanye uyu mwanya kubera imikorere myiza ikiranga kandi kikaba cyita cyane ku bakiliya bagikoresha.

Uretse aka gahigo, Ikibuga cy'Indege cya Kigali cyatoranyijwe kandi nk'icya gatanu muri Afurika gifite isuku, n'icya gatandu kuri uyu mugabane gifite abakozi basohoza neza inshingano zabo.

Ikibuga cy'Indege cya Kigali cyegukanye iyi myanya mu bihembo bya Skytrax mu gihe mu mwaka ushize, Sosiyete ya RwandAir nayo yari ahembwe nk'ikigo gihiga ibindi muri Afurika mu kugira abakozi batanga serivisi nziza, 'Best Airline Staff in Africa'.

Skytrax ni ikigo cyo mu Bwongereza gitanga ubujyanama mu bijyanye n'ingendo z'indege. Gikora isesengura ku bibuga by'indege no kuri sosiyete z'indege kigatanga amanota y'uko bihagaze.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikibuga-cy-indege-cya-kigali-cyashyizwe-mu-byiza-10-muri-afurika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)