EJVM yakoze igenzura ku iraswa ry'umusirikare wa RDC ku butaka bw'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, umusirikare wa RDC yarasiwe ku butaka bw'u Rwanda i Rubavu, nyuma yo kwinjira arasa ku ngabo z'u Rwanda zicunga umutekano ku mupaka.

Iri tsinda rya EJVM ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu ryabanje hafi y'umupaka ku ruhande rwa RDC hafi y'ahabereye iri rasana rikomereza mu Rwanda aharasiwe uyu musirikare.

Iri tsinda ryasobanuriwe uko uyu musirikare yinjiye ku butaka bw'u Rwanda arasa ku ngabo z'u Rwanda zicunga umutekano ku mupaka.

Itangazo ry'ingabo z'u Rwanda rivuga ko umusirikare wa RDC yambutse mu buryo butemewe ku mupaka uzwi nka Grande Barrière mu karere ka Rubavu, ari kurasa ingabo z'u Rwanda zari ku burinzi, zikirwanaho zikamurasa, uwo musirikare wa RDC akahasiga ubuzima.

RDF yatangaje ko hari n'abandi basirikare ba RDC barashe ku ngabo z'u Rwanda, nazo zikabasubiza zirasa.

Ntabwo biramenyekana impamvu uwo musirikare yinjiye mu Rwanda icyakora ibihugu byombi bimaze igihe birebana ay'ingwe nyuma y'uko umutwe wa M23 utangije intambara ku ngabo za RDC.

Mu Ugushyingo umwaka ushize nibwo undi musirikare wa RDC yarasiwe mu karere ka Rubavu ahazwi nka Mbugangari, ubwo yinjiraga arasa ku ngabo z'u Rwanda zari ziri ku burinzi mu masaha y'ijoro.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ejvm-yakoze-igenzura-ku-iraswa-ry-umusirikare-wa-rdc-ku-butaka-bw-u-rwanda

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)