DIRECA yashyize hanze Applications Umunani zihariye mu korohereza abanyarwanda ubuzima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kompanyi y'ikoranabuhanga ya DIRECA yashinzwe mu rwego rwo gukemura ibibazo bya buri munsi by'abanyarwanda ku bijyanye n'ikoranabuhanga,yashyize hanze Applications umunani zigamije gufasha abanyarwanda mu buzima bwa buri munsi.

Kuri uyu wa 03 Werurwe 2023,iyi kompanyi yamurikiye itangazamakuru Applications umunani zifite umwihariko wo gufasha abanyarwanda gukemura ibibazo bisanzwe bibagora mu buzima bwa buri munsi.

Ushinzwe Ubucuruzi muri DIRECA,Bwana Rudasingwa Victor yavuze ko bashyize hanze izi applications zoroshye gukoresha nyuma yo kurebera hamwe ibibazo byugarije abanyarwanda mu buzima bwa buri munsi.

Applications zashyizwe hanze zirimo:Iturize,Schooltech,Innopub,Superepair,my souvenir,funertech,jobfirst na hightaste.

Mu gusobanura buri kamaro ka buri application,DIRECA yavuze ko iyi yitwa ITURIZE yakozwe kugira ngo ifashe abacuruzi gukurikirana ubucuruzi bwabo umunsi ku munsi by'umwihariko mu kumenya imikoreshereze ya stock by'umwihariko kumenya iyacurujwe n'ibyaranguwe,ibyangiritse ndetse n'ibyagaruwe.

Iyi Applications irihariye mu gufasha umucuruzi kumenya raporo y'akazi ke yaba ku munsi,ku cyumweru no ku kwezi.

Aha bavuze ko nk'abafite ama Quincaillerie,utubari,supermarkets,papeteries n'inganda zitandukanye bazungukira cyane mu gukoresha Iturize kuko ibaha amakuru ya buri munsi y'akazi kakozwe.

Application yitwa INNOPUB yo irihariye mu gufasha abanyeshuri n'abandi bose kumenyekanisha impano,udushya ndetse n'imishinga yabo.

Iyi Application ije gukemura ikibazo cy'abanyeshuri bafite udushya bajyaga babura uko batugaragaza ndetse izabafasha guhura na bagenzi babo ndetse n'abashoramari bityo babashe kumurika ku rwego rurenze.

Iyi kandi igamije guha urubuga abarimu,abanyeshuri,abanditsi n'abashakashatsi kugurisha imishinga n'ibikorwa byabo by'indashyikirwa binyuze ku ikoranabuhanga.

Iyi kandi izafasha n'abashaka ubumenyi kububona bitabagoye aho basabwa gutunga iyi application gusa.

MY SOUVENIR nayo n'indi Application yakozwe na DIRECA igamije gufasha abantu bose kubika mu buryo bw'ikoranabuhanga inzibutso zabo yaba amafoto yabo yihariye,ibihe by'ingenzi by'ubuzima bwabo.

Izafasha abantu kandi kubika impamyabumenyi zabo,amakuru yabo y'ingenzi yaba mu buryo bwa Videwo,amajwi ndetse iyi ibika n'amafoto.

Indi Application ni FUNERALTECH igamije gufasha abantu bagize ibyago byo gupfusha umuntu gutegura neza imihango ijyanye no gushyingura,kumenyesha abavandimwe n'inshuti imihango yose uko iteganyijwe,gutanga ubuhamya bwa nyakwigendera n'ibindi.

Ikindi iyi application izakemura ni ugufasha abagize ibyago kumenya ahari irimbi bashyinguramo,guhuza abacuruza ibintu bitandukanye bijyanye no gushyingura n'abakiriya,gufasha abafite irimbi kwamamaza serivisi zihari n'ibindi.

Indi application yashyizwe hanze ni JOBFIRST igamije gufasha abadafite akazi kubona imyanya ipiganirwa,gutanga imyirondoro yabo no korohereza abashaka kazi kuyibona.

Bitewe n'abakozi umukoresha akeneye,uwiyandikishije ahita agaragara ku ikoranabuhanga bityo utanga akazi agahita amubona.

Itandukaniro rya Jobfirst n'izindi mbuga zitangirwaho akazi nuko abashaka akazi bazajya bakabona bitabaye ngombwa ko bajya mu bizamini n'ibindi bibatinza.

Indi Application ni HIGHTASTE yakozwe igamije gufasha gukurikirana ibikorwa by'ubucuruzi birimo aho bacururiza ikawa,icyayi,restaurants n'utubari.

Iyi Application irihariye kuko izajya ifasha abantu bakeneye icyo kunywa cyangwa kurya gutanga komande bakagera aho yakorewe yarangiye ntibategereze.

Iyi kandi izafasha mu gukurikirana umunota ku munota uko ibikorwa by'ingenzi biri gukorwa kuri ba nyiri businesss zitanga serivisi y'ibyokurya no kunywa,kumenya imyenda n'ibindi.

Application yitwa SCHOOLTECH yo yaje kuba igisubizo ku banyeshuri,ababyeyi,abarimu n'abayobozi kuko igamije gufasha ababyeyi gukurikirana imyigire y'abana babo biga mu mashuri y'inshuke,abanza n'ayisumbuye.

Iyi izafasha ababyeyi kumenya imyigire y'abana babo umunsi ku munsi,amanota babonye,kwishyura amafaranga y'ishuri batiriwe bajya kuri banki.

Ababyeyi kandi bakoresha iyi Application bazajya boroherwa gukurikirana ibibera ku ishuri abana babo bigaho,gutanga inama batiriwe bajya ku ishuri,kubona amasomo ahabwa abana babo,kubona imikoro y'abana n'indangamanota zabo.

Iyi kandi izafasha abayobozi b'ibigo gukurikirana uko abarimu bigisha,uko bitabira akazi no gukurikirana imyitwarire y'abanyeshuri.

Application ya nyuma yashyizwe hanze ni SUPEREPAIR yaje gufasha abafite ibikoresho birimo ibinyabiziga,ibikoresho byo mu rugo,ibikoresho by'ikoranabuhanga nka computer na telefoni kubona gahunda y'uko biri gukanikwa.

Ukoresha yumvikana n'ugiye kumukorera igikoresho ibijyanye n'ibizakorwa byose,igihe bizakorerwa,abakozi bazabikora,igihe bizarangira n'ibiciro.

Uwakoresheje igikoresho binyuze kuri iyi App abona raporo ya buri munsi y'uko igikoresho kiri gukorwa kandi iyi raporo ikaba iherekejwe n'amafoto.

Abafite ibigo bigira ibinyabiziga byinshi izaborohereza kumenya uko ibikoresho byabo biri gukorwa n'igihe bazongera kubikoresha.

Bwana Rudasingwa yavuze ko imikoreshereze y'izi Applications yizewe kuko zimeze nka konti za Emails bityo ntawazinjiramo utamuhaye ijambo ry'ibanga.

Yavuze kandi ko abantu batangiye kwitabira gukoresha izi applications kuko abanyarwanda bakeneye ikoranabuhanga ngo ribafashe kwihutisha imirimo yabo.

Abajijwe impamvu bafashe umwanzuro wo kuzana izi application yagize ati "Twaje gukemura ikibazo kiri hanze aha.Nk'urugero nk'iriya yitwa Iturize izafasha umucuruzi gukurikirana ibicuruzwa bye.Ashobora kuba afite igicuruzwa kigiye guta agaciro,izaguha ubutumwa ikubwira ko bigiye kuba.

Izafasha umucuruzi kwemeza ko igicuruzwa runaka kigurishwa,akabyemeza atagiye ku bucuruzi bwe."

DIRECA yavuze ko ibiciro by'izi Application bidahenze bitewe nuko umuntu azajya yishyura bitewe nibyo yashyizeho aho nko kuri application ya My Souvenir ifoto imwe ari amafaranga 10,kuri Innopub paji imwe ni 20 ndetse cyo kimwe na Videwo imwe ni 20 FRW.

Yavuze ko ku bakeneye izi Applications bakwiriye kubandikira kuri [email protected] bakabasha guhabwa serivisi n'ubufasha bifuza.

Kompanyi ya Direca yatangiye muri 2021 ndetse yahise ikora application yitwa TEKANA yari igamije gufasha abantu kubona abakozi bo mu rugo bez kandi bashoboye aho kuri ubu iyi imaze gukoreshwa n'abasaga ibihumbi 13.

Ikindi iyi kompanyi yavuze nuko izi applications ari iz'abantu bose bafite telefoni zigezweho na mudasobwa ndetse ko amakuru ashyirwaho aba arinzwe neza,nta wayakoresha nabi.

DIRECA yashishikarije abanyarwanda gukoresha izi Applications zayo kuko zabafasha kugabanya umwanya batakaza mu bintu basabwa gukora mu buzima bwa buri munsi babifashijwemo n'ikoranabuhanga.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/direca-yashyize-hanze-applications-umunani-zihariye-mu-korohereza-abanyarwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)