Ccile Kayirebwa na Andy Bumuntu batumiwe mur... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ku nshuro ya Gatatu iri serukiramuco Nyarwanda rigiye kubera muri iki kigo, hagamijwe kwimakaza no gushimangira umuco w'u Rwanda.

Iri shuri ritegura iri serukiramuco biturutse ku kuba ari ikigo Mpuzamahanga, kandi kigamo abanyeshuri bo mu bihugu bitandukanye, bityo bahurira hamwe bakiga umuco Nyarwanda, bagasangizanya n'ibindi biri mu muco w'ibihugu.

Iri serukiramuco ritangizwa n'ibikorwa bitandukanye bijyanye n'umuco nyarwanda kuva ku rwego rw'inshuke kugera mu mashuri yisumbuye ndetse n'abarezi babo baba babukereye.

Umunsi usozwa n'igitaramo cy'abanyeshuri n'abahanzi gakondo, aho muri uyu mwaka hakazatarama umuhanzi w'inararibonye Cecile Kayirebwa n'umuhanzi w'urubyiruko Andy Bumuntu.

Umwaka ushize iri serukiramuco ryataramyeho umuhanzi Muyango Jean Marie ndetse na Nyakwigendera Yvan Buravan.

Ku nshuro ya mbere y'iri serukiramuco, abanyeshuri bakinnyi umukino-shusho witwa 'Robwa nyiramateke' ni mu gihe ku nshuro ya kabiri bakinnye umukino-shusho witwa 'Izuba ry'amahoro'.

Serge Nahimana uhagarariye ishami ry'umuco mu kigo cya Green Hills Academy, yabwiye InyaRwanda ko kuri iyi nshuro muri iri serukiramuco, abanyeshuri bazakina umukino ku 'mabyiruka y'umwana kugeza akuze nawe akazagera aho aba umubyeyi'.

Kwinjira muri iri serukiramuco ni ukwishyura amafaranga ibihumbi icumi (10,000 Frw). Cecile Kayirebwa uzaririmba muri iri serukiramico ni umuvukarwanda wa mbere werekanye ko umuziki utazanywe mu Rwanda n'abazungu.

Yamenyekanishije ubwiza bw'umuziki gakondo w'u Rwanda mu mahanga kandi kugeza n'ubu ntawe uramuhiga, ariganwa ariko ntarashyikirwa.

Uyu mubyeyi azwi mu ndirimbo nka Rwanamiza, Tarihinda, Kana, Inkindi, Mundeke Mbaririmbire, Urusamaza, Rubyiruko, Umulisa, Cyusa, Ndare, Umunezero n'izindi.

Yitabiriye ibitaramo birimo nk'iserukiramuco rya 'Fespad' ya mbere i Kigali, 'Robben Island Event' I Cap yo muri Afurika y'Epfo n'ibindi bitandukanye.

Andy Bumuntu usigaye ukorera Kiss Fm yamenyekanye mu ndirimbo zirimo: 'Ndashaje', 'Mukadata', 'Mine' cyangwa 'Uwanjye'.

Muri izi ndirimbo zose, uyu muhanzi avuga ko agaruka ku buzima busanzwe abantu babamo buri munsi kuko aribwo buryo bwiza kuri we bwo gutanga ubutumwa.

Ni umuririmbyi w'umunyempano uririmba injyana ya Blues ivanzemo Gakondo ya Kinyarwanda. Mu mashuri yisumbuye na Kaminuza yize ibyerekeye amashanyarazi ariko akabifatanya n'umuziki. 

Cecile Kayirebwa yaherukaga gutaramira abakunzi be mu bitaramo birimo Iwacu na Muzika Festival, aho yafatanyije na Angel na Pamella

Andy Bumuntu uherutse gusohora indirimbo 'Igitego' ategerejwe mu iserukiramuco ry'umuco 

Abanyeshuri bo muri Green Hills Academy bategura iri serukiramuco mu rwego rwo guteza imbere umuco w'u Rwanda 

Abanyeshuri baherutse gukina umukino witwa 'Rorobwa Nyiramateke' n'indi mikino yubakiye ku muco 


Iri serukiramuco ry'umuco rizaba ku wa 24 Werurwe 2023

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IGITEGO' YA ANDY BUMUNTU

">

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'RWANDA' YA CECILE KAYIREBWA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127204/cecile-kayirebwa-na-andy-bumuntu-batumiwe-mu-iserukiramuco-ryumuco-127204.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)