Ange na Pamella baryoheje umunsi wabagore ba... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu gitaramo bakoze kuri uyu wa 8 Werurwe 2023 ubwo  Isi yose yizihiza umunsi w'abagore mu kwishimana nabo no kubaha agaciro bakwiye.

Hoteli ya Park Inn mu kwizihiza uyu munsi, yateguye igitaramo yise 'Gakondo Night with Ange & Pamella' cyari kigamije gufasha abagore kwizihiza umunsi wabo mu byishimo.

Kwinjira muri iki gitaramo byari 25 000 Frw harimo icyo kunywa uhabwa ucyinjira ndetse n'amafunguro yari yateguwe.

Iki gitaramo cyatangiye ahagana mu ma saa mbili z'umugoroba. Aba bakobwa bamaze amasaha arenga abiri baririmba mpaka basoje saa yine n'igice.

Baririmbye ibihangano bitandukanye by'abahanzi ba kera cyane ko bazwi ku kuryoshya izi ndirimbo. Baririmbye iza Cécile Kayirebwa nka 'Impundu', 'Ubumanzi', 'Rwanda' n'izindi.

Aba bakobwa banyuzagamo bakaririmba n'indirimbo zabo aho baririmbye izirimo nk'iyo bise 'Rusengo'. Baririmbye iza Kamaliza nka 'Laurette', 'Kunda Ugukunda', 'Naraye  Ndose' n'izindi.

Iz'abandi bahanzi baririmbye harimo nk'iya Muyango yise "Karame uwangabiye", 'Muhoza wanjye acoustique ya  Twagirayezu Cassien, 'Kanjogera' ya Masamba n'izindi nyinshi.

Nyuma y'igitaramo mu kiganiro bagiranye na InyaRwanda bagaragaje ko bishimiye bidasanzwe uko abantu bitabiriye.

Ange ati 'Twatekereje gukora igitaramo tugahuriza hamwe abagore bose bakishima, kuko twakerezaga ko bashobora kubura aho bizihiriza umunsi wabo.'

Mugenzi we Pamella, yungamo ati 'Abantu basigaye bakunda cyane gakondo niyo mpamvu twahisemo gukora iki gitaramo by'umwihariko ku munsi w'abagore.''

Arakomeza ati 'Igitaramo cyari cyiza twishimye. Byantunguye numvaga twakomeza tukaririmba. Twaryohewe turirimba indirimbo zirenze izo twari twapanze kuko iyo utaramiye abantu ukabona bishimye nawe urishima.''

Bakomeza bavuga ko iki gitaramo kizajya kiba buri mwaka nyuma yo kubona ko igitaramo nk'iki bakoze ku munsi w'abagore cyitabiriwe.

Aba bakobwa bateguje album yabo ya mbere bitegura gushyira hanze mu minsi iri imbere.

Ange na Pamella nk'amazina bakoresha ku rubyiniriro batangiye kuririmba guhera biga mu mashuri y'inshuke aho baririmbaga mu itorero ry'umuco ry'ikigo ndetse bakomeje kuriririmbamo bageze no mu mashuri abanza.

Bamureke Pamella na Angel Ndayishimiye inganzo yabo yagutse ku myaka 12, bakunda gakondo kugeza n'ubu bituma batifuza gushaka akandi kazi uretse kuririmba.

Ni impano bisangije mu muryango bavukamo, dore ko nta wundi babikoramo bituma bifuza kubiraga abazabakomokaho. Nk'impanga bakuze basangira buri kimwe, yewe bahuje n'imico.

Bize ku bigo bimwe; amashuri abanza ndetse n'ayisumbuye. Bitewe n'uko bafashanyaga mu masomo, byatumaga bose bisanga mu myanya y'imbere bombi bagahembwa na nyina.

Angel yagiraga amahane cyane bigatuma Pamella akubitwa mu buryo nawe atazi yabaza umukubise akamubwira ko  ari kumwishyura, nyamara yamwibeshyeho azi ko ari Ange. Bakiri bato barasaga cyane.

Aba bakobwa bafitanye amabanga atazwi na benshi. Nka Pamella, iyo umurakaje 'akubwira ijambo rimwe ukazamara umwaka wose uritekerezaho'-Byavuzwe na Ange mu kiganiro bagiranye na InyaRwanda mu myaka yashize.

Ni mu gihe Ange we agira amahane ku buryo umukoshereje ukaguma hamwe wahura n'ibibazo.

Ange na Pamella batangiye gukorera amafaranga yo kubyina no kuririmba mu bukwe guhera mu mashuri yisumbuye babifashijwemo n'uwari ashinzwe imyitwarire yabo.

Aba bakobwa  batangiye umuziki mu 2008 ariko uza gushinga imizi mu 2016 ubwo bamenyanaga na Kayirebwa, habaye amarushanwa yo gushaka abantu bagombaga kumufasha mu gitaramo yagombaga gukorera mu Rwanda.

Bamamaye mu ndirimbo zitandukanye, cyane cyane mu gusubiramo izakozwe n'abahanzi ba gakondo.Aba bakobwa bakoze igitaramo cy'uburyohe mu kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w'umugore

Ange na Pamella bagoroye ijwi biratinda, banyura benshiIki gitaramo cyakozwe hizihizwa umunsi w'abagore cyabereye kuri Park Inn

Aba bakobwa bashimishije benshi mu ndirimbo za kera bagiye basubiramo

Ababyeyi bari bizihiwe muri iki gitaramo cy'umunsi wabo 

Bahaye rugari abakunzi barabyinana 


Abakunzi ba Ange na Pamella bahawe rugari barifotozanyaUmunya Kavukire Alex[Kalex] wa Isango Star ubwo yafatanaga ifoto n'aba bakobwa Ange ubanza ibumoso na Pamella ni abakobwa b'impanga biyemeje gukora umuziki gakondoAngel ni uko yaserutse yambaye Akanyamuneza kari kose kuri Ange na Pamella ndetse n'abitabiriye igitaramo cyabo Abakobwa barasa ku buryo kubatandukanya kuri bamwe bigorana Ange na Pamella ni ubwa mbere bakoze igitaramo ku munsi w'abagoreUyu niwe Pamella Aba bakobwa bagoroye amajwi biratinda Ababyeyi bitabiriye akanyamuneza kari kose 

Iri tsinda ry'abacuranzi ryafashije Ange na Pamella ku rubyiniro 

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo

AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126855/ange-na-pamella-baryoheje-umunsi-wabagore-babataramira-mu-muziki-gakondo-amafoto-126855.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)