"Wagize uruhare mu mavugurura ya OIF", Mushikiwabo yunamiye Nadine Girault witabye Imana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Québec ni imwe mu ntara zigize Canada ikoresha cyane ururimi rw'Igifaransa kurusha utundi duce muri icyo gihugu.

Nadine Girault yabaye muri Guverinoma y'iyo ntara guhera mu 2018 kugeza mu 2022. Yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gashyantare 2023 afite imyaka 63.

Mushikiwabo abinyujije kuri Twitter, yavuze ko Girault yari umuntu mwiza wagize uruhare rukomeye mu mavugurura ya OIF.

Ati 'Yari umuntu w'ingirakamaro mu mavugurura ya OIF ubwo yari Minisititi wa Québec ushinzwe Francophonie. Uruhukire mu mahoro muvandimwe.'

Abanya- Québec bashimiye Girault kuba mu gihe cye nka Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga, yarakoresheje ijwi rye mu kuzana abashoramari benshi muri iyo ntara bikazamura ubukungu bwayo.

Ni umwe mu baharaniye ko umuryango wa OIF urushaho kubera mwiza abawubarizwamo, dore ko yayoboye muri Québec mu gihe uwo muryango wari wabonye umuyobozi mushya ari we Louise Mushikiwabo.

Mushikiwabo (iburyo) yunamiye Girault (ibumoso)



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/louise-mushikiwabo-yunamiye-umunya-quebec-nadine-girault-witabye-imana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)