Sharita: Ababyeyi babyarira mu rugo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abaturage babarirwa mu miryango 144 ituye mu kirwa cya Sharita, baravuga ko kutagira ikigo nderabuzima bituma abagore babyarira mu ngo.


Ikirwa Cya Sharita kibarizwa mu murenge wa Rweru ho muri Bugesera.


Bamwe muribo bavuga kuba batagira ikigo nderabuzima bikomeje kugora abagore batwi bamwe bibaviramo kubyarira mu rugo cyangwa mu mazi bari kwambuka mu gihe bafashwe ninda mu masaha ya ninjoro.
Barasaba ubuyobozi kubafasha bakababona ivuriro cyangwa gahunda yo kwimirwa ikihutishwa .
Umwe yagize atinka twe twabyaye biba ari ikibazo ariya mazi aragoye,ni mu mazi ingutiya ni ukuzikorera,noneho ibaze nkumuntu wumubyeyi niba afashwe abandi bagiye gukora,ni ikibazo kugira ngo azabone umusayidira azamwambutse ashyikire umumotari umugeza hakurya.
Undi yungamo atisharita hameze nabi biragoye kwambuka,harigihe umubyeyi abyarira mu cyombo bitewe nuko ari amazi kugera Nzagwa biragoye.
Uretse ikibazo cyo kutagira ivuriro banavuga ko no kubona uko abana bajya kwiga bigoye dore ngo urangije amashuri abanza kubona uko akomeza ayisumbuye ari ikibazo kuko ushaka kwiga asaba icumbi mubandi baturage kuko bibasaba kwambuka .
Atiabana bacu barimo kwiga bambutse bikagorana,ubwo rero twimuke vuba kugira ngo ni abanyeshuri bacu bajye babona uko biga neza.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Rweru bwana Gasirabo Gaspard Yavuze ko mu gushaka igisubizo cya burundu ko harigahunda yo kubimura kandi ko batangiye kubakirwa amazu ageze ko imirimo yo kuyubaka igeze kure .
Yagize atihari gahunda yo kubimura ububarimo kubakirwa hafi yabo hafi y6ikigo cyishuri hakuno,amazu arimo kubakwa ageze no kure imiryango igera kuri 60 irimuka ,isigaye nayo izubakirwa guhera mu kwa karindwi nicyo gisubizo cya burunduv na leta yabitekerejeho mjbere yuko wenda nabo babyibazaho cyane.
Ubuyobozi bw'umurenge bumara impungenge aba baturage ko mu gihe bazimurwa igishanga bahingamo bazakomeza kugikoresha .
Ikirwa cya Shalita ni kimwe mukirwa bikunda kweza ibishyimbo bya koruta ndetse n'amasaka aha mu murenge wa Rweru.
Mu myaka 4 ishize nibwo leta yu Rwanda yari yatangaje ko aba baturage nabo bagombaga kwimuka bakava muri iki kirwa bakegera ibikorwa remezo,abimuwe batujwe mu mudugudu wa Rweru.

The post Sharita: Ababyeyi babyarira mu rugo appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/02/16/sharita-ababyeyi-babyarira-mu-rugo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=sharita-ababyeyi-babyarira-mu-rugo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)