RAB iri mu biganiro n'ikigo gishobora kubaka uruganda rw'ifumbire mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa Mbere tariki 13 Gashyantare 2023, nibwo Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Alexandre Rutikanga, yakiriye itsinda rya FOMI riyobowe n'Umuyobozi Mukuru wungirije, Manyange Hermenegilde.

Iki kigo gifite icyicaro i Burundi n'ishami muri Tanzania, kikaba kigiye no gukorera muri Kenya. Uruzinduko rwabo mu Rwanda rwari rugamije gusobanura ibyo bakora no gushaka isoko ryo gucuruza ifumbire no kuyikorera mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Rutikanga yabwiye IGIHE ko ibiganiro bagiranye n'iri tsinda bumvise ari byiza hasigaye gukurikiza amategeko arebana no kuzana inyongeramusaruro mu Rwanda no gusuzuma niba ibyo bavuze ku ifumbire ari byo.

Ati 'Ibyo batubwiye ku ruhande rwa tekiniki twumvaga ari byo, igisigaye ni ugukurikiza amategeko yo kuzana inyongeramusaruro mu Rwanda. Hari ukubanza gusuzumwa bakareba ko zujuje ubuziranenge, ni ugukora amasuzuma y'ubuziranenge ndetse n'uko zitanga umusaruro'.

Dr Rutikanga yasobanuye ko hazabanza kumenya niba urwo ruganda rubaho, ifumbire rukora, uko rwitwara n'ibindi bizakorwa na ambasade kuko ari ikigo cyo hanze y'igihugu.

Amakuru azatangwa na ambasade azagenderwaho na RAB na RICA bajye gufata impagararizi bazipime muri laboratwari barebe ko iyo fumbire yujuje ubuziranenge, banapime mu mirima barebe ko ikora.

Dr Rutikanga yavuze kandi ko nibarashima iyo fumbire izacuruzwa mu gihugu ariko abayikora bakanashinga uruganda mu Rwanda.

Ati 'Nituramuka tubonye ari bizima tuzaganira turebe ngo barashaka iki, nk'igihugu turabona iki duha abaturage. Niba bashaka isoko ariko bagomba no kubikorera iwacu, ntabwo tugomba kugura duteza imbere abandi. Mu cyerekezo cy'igihugu harimo no gukora Made in Rwanda'.

Kuri uyu wa Gatatu abagize itsinda rya FOMI baganiriye n'ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere (RDB) barebera hamwe uko bafungurirwa amarembo bakazana ifumbire mu Rwanda.

Eng. Manyange yasobanuye ko mu biganiro bya mbere bagiriye mu Rwanda baje kuganira n'abashinzwe kwemerera ibigo gukorera mu Rwanda kugira ngo barebe uko iryo koranabuhanga bafite mu Burundi baashobora kurigeza mu Rwanda.

Ati 'Ibiganiro bikomeje bakatworohereza nk'uko iwacu batworohereje, dushobora kuzana iki kigo kigashinga imizi hano mu Rwanda kuko dusangiye ubutaka 'byumvikane ko iyo fumbire irimo gukora ibitangaza mu Burundi ishobora no kubikora mu Rwanda'.

Mu minsi ishize habayeho izamuka rikabije ry'ibiciro by'ifumbire mvaruganda kubera ko ibihugu bisanzwe biyikora byagabanyije iyo byohereza ku isoko mpuzamahanga kugira ngo nabyo byongere umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi.

Iri zamuka ryatumye ifumbire itumizwa mu mahanga igera mu Rwanda ihenze cyane, bitewe n'izo mpamvu ziyongera ku kuba ibikomoka kuri peteroli byarahenze.

Muri gahunda ya kane yo guhindura ubuhinzi, u Rwanda rufite intego yo kongera ifumbire ikoreshwa kuri hegitari ikagera ku bilo 75 mu 2023/2024.

Mu mwaka w'ingengo y'imari 2022/2023 Guverinoma y'u Rwanda yashyize miliyari 30 na miliyoni 840 muri gahunda ya Nkunganire ku ifumbire.

FOMI ifite ubwoko bune bw'ifumbire ari bwo; Fomi-Imbura, Fomi-Bagara, Fomi-Totahaza na Agricultural Lime.

Ibi biganiro bishobora kugera ku kubaka uruganda rw'ifumbire mu Rwanda
Uyu munsi abayobozi ba FOMI bahuye n'aba RDB baganira uko yashora imari mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rab-iri-mu-biganiro-n-ikigo-gishobora-kubaka-uruganda-rw-ifumbire-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)