Perezida Kagame yageze i Addis Ababa mu nama ya AU - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru dukesha Village Urugwiro avuga ko Perezida Kagame yageze muri Ethiopie kuri uyu wa Kane tariki 16 Gashyantare mu 2023.

Biteganyijwe ko iyi nama izatangira ku wa 18-19 Gashyantare mu 2023. Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma bazayitabira bazarebera hamwe ingamba za poltike zafasha mu kurushaho kuzamura imibereho myiza y'abaturage b'uyu mugabane.

Indi ngingo izagarukwaho ni ijyanye no kurebera hamwe uko gahunda y'ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'Isoko Rusange rya Afurika yakwihutishwa.

Biteganyijwe kandi ko Perezida Kagame azitabira Inama z'Abakuru b'Ibihugu iziga ku bibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zirimo n'into izitabirwa n'impande zirebwa n'ibiganiro bya Nairobi n'ibya Luanda.

Iyi nama izaba nyuma y'indi yaherukaga guhuza Abakuru b'Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, i Bujumbura mu Burundi yiga ku bibazo bya Congo tariki 4 Gashyantare 2023.

Mu byemerejwe muri iyo nama y'abakuru b'ibihugu harimo guhagarika imirwano no kugana inzira y'ibiganiro hagati ya Leta ya Congo n'imitwe iyirwanya irimo na M23, uwo mutwe usabwa gusubira inyuma ukava mu duce wari warigaruriye kugira ngo ibiganiro bishoboke.

Inama kandi yasabye ko indi mitwe yitwaje intwaro mvamahanga irimo FDLR isubira iwabo, itabikoze ikarwanywa.

Iyi nama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika iteranye mu gihe Perezida Kagame, yasoje manda ye nk'Umuyobozi w'Akanama k'Abakuru b'ibihugu kiga ku cyerekezo cy'urwego rw'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe iterambere (AUDA-NEPAD). Biteganyijwe ko azageza kuri bagenzi be ibyagezweho ubwo yari muri izi nshingano.

Iyi nama kandi ni na yo izemerezwamo Perezida w'Ibirwa bya Comores, Azali Assoumani nk'Umuyobozi mushya wa Afurika Yunze Ubumwe, asimbura mugenzi we wa Sénégal, Macky Sall.

Perezida Kagame yageze i Addis Ababa mu nama y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yageze-i-addis-ababa-mu-nama-ya-au

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)