Nyabihu: Batatu bafatanywe udupfunyika tw'urumogi turenga 4000 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru rumogi mu muhanda Nyabihu-Ngororero, mu Murenge wa Mukamira rutwawe kuri moto n'umwe muri bo ufite imyaka 35 y'amavuko, ubwo yari arushyiriye abakiriya, bagenzi be nabo baza gufatirwa mu Mudugudu wa Bikingi, Akagari ka Kijote mu Murenge wa Bigogwe ari naho batuye.

CIP Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Iburengerazuba, yavuze ko uwabanje gufatawa, yafashwe ahagana ku isaha ya saa tanu z'amanywa, biturutse ku makuru yatanzwe n'umuturage.

Ati 'Twamenye amakuru aturutse ku muturage ko hari umugabo utwaye ibiyobyabwenge kuri Moto mu muhanda wa kaburimbo werekeza mu Ngororero. Hahise hategurwa igikorwa cyo kumufata, iyo moto irahagarikwa, basatse mu gikapu uyitwaye yari ahetseho bagisangamo udupfunyika tw'urumogi 4,134.'

Akimara gufatanwa urwo rumogi, yavuze ko asanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, urumogi yaruhawe n'umucuruzi utuye mu Murenge wa Bigogwe ngo arushyire umukiriya we mu Karere ka Muhanga ndetse ko yamwemereye kumuhemba ibihumbi 100Frw.

CIP Rukundo yakomeje agira ati 'Ahagana ku isaha ya saa munani z'amanywa nibwo uwo mucuruzi nawe yaje gufatwa, afatanwa n'undi mugabo ukekwaho gukorana na we, ubwo Polisi yabasangaga mu kabari basangira inzoga, abapolisi bajya gusaka mu ngo zabo bakahasanga impapuro zikoreshwa mu gupfunyika urumogi.'

Yashimiye umuturage watanze amakuru yatumye ibi biyobyabwenge bifatwa bitarakwirakwizwa mu gihugu n'abacyekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa bagafatwa.

Yaburiye kandi abakomeje kwishora mu bucuruzi bw'ibiyobyabwenge, ko Polisi izakomeza ibikorwa byo kubafata.

Bose uko ari batatu bashyikirijwe Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Jenda kugira ngo bakorerwe dosiye.

Iteka rya Minisitiri rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Aba bagabo uko ari batatu bafatanywe udupfunyika tw'urumogi turenga 4000 mu Karere ka Nyabihu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabihu-batatu-bafatanywe-udupfunyika-tw-urumogi-turenga-4000

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)