Chris Froome watwaye Tour de France enye, yageze mu Rwanda ari kumwe n'ikipe ye ya Israel–Premier Tech #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu rukererera rwo kuri uyu wa Kane tariki 16 Gashyantare 2023 nibwo kabuhariwe Chris Froome ufatwa nk'umukinnyi wa mbere ukina umukino w'igare ku Isi yageze mu Rwanda.

Froome ari kumwe na Israel Premier Tech nk'ikipe ye bageze nu Rwanda aho baje kwitabira isiganwa rya Tour du Rwanda 2023.

Chris Froome aje kwitabira iri siganwa ribura  iminsi mike ngo rya Tour du Rwanda ikinwe ku ncuro yaryo ya 15 ibaye mpuzamahanga ndetse rigeze no ku rwego rwo kwitabirwa n'amakipe akina imikino yo ku rwego rw'isi.

Christopher Clive Froome w'imyaka 37 y'amavuko, yavukiye mu gihugu cya Kenya tariki ya 20 Gicurasi 1985, uyu mugabo kandi unafite ubwenegihugu bw'u Bwongereza yatwaye Tour de France enye mu bihe bitandukanye.

Amateka agaragaza ko  uyu mugabo yatwaye Tour de France mu mwaka wa 2013, 2015, 2016 na 2017.

Mu bindi bihembo bikomeye yatwaye harimo isiganwa rya  Giro d'Italia 2018,La Vuelta a España incuro ebyiri 2011 na 2017. Uyu kandi yanatwaye andi masiganwa mu duce dutandukanye ubwo yakinaga ari mpuzamahanga.

Chris watwaye imidali ibiri y'Ifeza muri shampiyona y'isi ya 2012 na 2016 n'undi w'Umuringa muri 2017 yageze i Kigali yitegura Tour du Rwanda izatangira kuya 19 kugeza kuya 26 Gashyantare 2023.

Froome ari kumwe na Israel Premier Tech babaye ikipe ya 6 igeze mu Rwanda uhereye kuri uyu wa gatatu, kuko andi makipe yaje ni TotalEnergies,  Bike Aid, Soudal Quick Step, Bolton Equities Black Spoke Pro Cycling na Terengganu Polygon Cycling Team.

Aya makipe kandi arasanga ikipe ya Tartu 24 yo yabaye iya mbere kugera mu Rwanda kuko yahageze mu cyumweru gishize ndetse ikaba yarahitse inatangira imyitozo.

The post Chris Froome watwaye Tour de France enye, yageze mu Rwanda ari kumwe n'ikipe ye ya Israelâ€"Premier Tech appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/chris-froome-watwaye-tour-de-france-enye-yageze-mu-rwanda-ari-kumwe-nikipe-ye-ya-israel-premier-tech/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=chris-froome-watwaye-tour-de-france-enye-yageze-mu-rwanda-ari-kumwe-nikipe-ye-ya-israel-premier-tech

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)