Umukobwa wa Kobe Bryant arasaba kurindwa umugabo uhora amukurikirana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukobwa wa Kobe Bryant ufite imyaka 19 avuga ko afite ubwoba kuko arimo guhigwa n'umuntu ufite amateka y'ubugizi bwa nabi bwitwaje intwaro, nk'uko ikinyamakuru TMZ kibivuga.

Natalia Bryant ibi yabibwiye urukiko kuwa mbere kugira ngo rumurinde umugabo w'imyaka 32 uhora amukurikirana nk'uko abivuga.

Mu nyandiko z'urukiko, TMZ ivuga ko yabonye, Natalia avuga ko uwo mugabo yagerageje kumuvugisha mu myaka ibiri ishize, akavuga ko uwo afite ikibazo cyo kwibwira yibeshya ko bakundana.

Natalia Bryant, Kobe Bryants daughter, seeks restraining order against  alleged stalker Dwayne Kemp

Natalia avuga ko atarigera ahura cyangwa avugana n'uwo mugabo.

Kuva icyo gihe uwo mugabo ngo agerageza kubona Natalia, bikaba byaramuteye kubaho mu bwoba.

Umugabo uvugwa ntarumvikana hari icyo avuga ku birego bya Natalia.

Natalia yapfushije se, Kobe, na murumuna we Gianna mu mpanuka y'indege yabaye mu 2020. Yasigaranye na nyina Vanessa na barumuna be Bianka, na Capri.

TMZ ivuga ko umugabo ugenda kuri Natalia yabonetse ku nzu ya kaminuza yigaho muri California, rimwe akanagera ku ishuri rye agendagenda hafi y'inzu.

Inyandiko z'urukiko zivuga ko biteye ubwoba kuko uyu mugabo, wigeze gufungwa ku byaha birimo ibikoreshejwe imbunda, n'ubu ari muri gahunda yo kugura imbunda ebyiri, nk'uko TMZ ibivuga.

Natalia avuga ko uyu mugabo yigeze kumwandikira ubutumwa bwite burimo ifoto ya se Kobe Bryant akandikaho ngo 'Yarakoze kukubyara, nizeye ko twamubyara…'Kobe'' akongeraho ifoto y'umutima utukura.

Inyandiko z'urukiko zivuga ko uwo mugabo yizeye ko 'bazabyarana umwana usa na Kobe'.

Kobe Bryant's Daughter Natalia Bryant Files Restraining Order Against AK-47  Wielding Stalker Dwayne Kemp After Allegedly Failed Romantic Relationship -  Animated Times

Natalia Bryant asaba urukiko gutegeka ko uyu mugabo atagomba kurenga hafi 200m yegera Natalia, ari iwe, aho akora, ku ishuri, cyangwa ku imodoka ye.

TMZ ivuga ko polisi ya Los Angeles iri kuri iki kirego, mu gihe urukiko rutarafata icyemezo kuri icyo kirego.

#BBC

The post Umukobwa wa Kobe Bryant arasaba kurindwa umugabo uhora amukurikirana appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/11/23/umukobwa-wa-kobe-bryant-arasaba-kurindwa-umugabo-uhora-amukurikirana/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)