RIB yataye muri yombi umugabo ashinjwa gusambanya abana 11 mu kwezi kumwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yafatiwe mu Mudugudu wa Barija B, Akagari ka Barija, Umurenge wa Nyagatare. Aba bana bivugwa ko basambanyijwe bose bari hagati y'imyaka itanu (5) na 14 y'amavuko.

Uregwa ngo yaba yarasambanyije aba bana mu bihe bitandukanye muri uku kwezi k'Ugushyingo 2022.

RIB ivuga ko mbere yo gusambanya aba bana yabanzaga kubashukisha impano zitandukanye zigizwe n'ibyo kunywa no kurya ndetse no kubereka Filimi z'urukozasoni.

Uwafashwe afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Nyagatare, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, arasaba ababyeyi gusubira ku nshingano zo kurera abana babo bakabaganiriza kuko aribwo bamenya ibyababayeho ndetse bakanabashishikariza kutakira impano z'abantu abo ari bo bose.

Ati 'Umubyeyi akwiye kwita ku bana be yabyaye akabaganiriza, hari ibyo agomba kubabwira birinda ndetse niba hari n'icyamukorewe akaba yakimenya kare uwakoze icyo cyaha agakurikiranwa, ubutumwa buri ku babyeyi gusubirana inshingano zabo zo kurera.'

Ababyeyi kandi basabwe kugabanya ibintu bise shuguri (gushaka ibitunga umuryango) kuko ngo bituma batita ku bana babo nyamara kumushakira ibimutunga bigomba kujyana no kumuha uburere bwiza no kumurinda ibyamwangiza.

Yasabye kandi ababyeyi kwirinda amakimbirane yo mu ngo ndetse n'ubusinzi kuko bituma ababyeyi batabasha kurera neza abana babo bakajya mu buzererezi.

Yasabye kandi abayobozi mu nzego z'ibanze kurushaho kwegera imiryango ifite ibibazo by'amakimbirane n'ubusinzi kuko ari bo batererana abana babo kandi bikaba bigize icyaha gihanwa n'amategeko.

Yagize ati 'Ubuyobozi bw'ibanze bugomba kubigiramo uruhare bugashishikariza ababyeyi gusubira ku nshingano yo kurera kuko bamwe bateshutse bagatererana abana kuko bihanwa n'amategeko, ababyeyi nk'abo baba bakwiye gutungirwa agatoki RIB ikabakurikirana.'

RIB kandi iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk'iki cyo gusambanya umwana amuhohotera agamije ishimishamubiri inakangurira abantu gukomeza kwirinda guhohotera abana kuko ari icyaha gihanwa n'amategeko.

RIB irakangurira abantu bose kujya batangira amakuru ku gihe ahagaragaye ibikorwa nk'ibi bihohotera abana.

Ingingo ya 4 y'itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, iteganya ko iyo gusambanya umwana byakorewe uri munsi y'imyaka 14 y'amavuko, ubihamijwe n'urukiko ahabwa igihano cy'Igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Ingingo ya 34 y'itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga (gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n'imikoreshereze y'ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa), iteganya ko Umuntu wese, iyo : 1º atangaje cyangwa atumye hatangazwa amashusho cyangwa amajwi yerekeranye n'imikoreshereze y'ibitsina binyuze ku rusobe rwa mudasobwa cyangwa ubundi buryo bw'ikoranabuhanga n'itumanaho ;

2º usaba, utoza cyangwa uhamagarira umwana, abinyujije muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa cyangwa umuyoboro uwo ariwo wose hagamijwe kumukoresha imibonano mpuzabitsina ; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yataye-muri-yombi-umugabo-ashinjwa-gusambanya-abana-11-mu-kwezi-kumwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)