Qatar yakiriye imikino y'igikombe cy'isi yata... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru nibwo imikino y'igikombe cy'isi cya 2022 cyari gitegerejwe na benshi cyatangiye gukinwa. Umukino ufungura iri rushanwa watangiye gukinwa saa kumi n'ebyiri, ukinirwa kuri sitade ya Al Bayt Stadium, ikipe ya Ecuador yatangiye itsinda Qatar yakiriye iyi mikino ibitego 2-0. 

Uyu mukino watangiye ikipe y'igihugu ya Ecuador yataka cyane kuko ku munota wa 4 Kapiteni wabo Enna Valencia yateye umutwe uremereye mu izamu, ariko bikarangira igitego cyanzwe bitewe n'uko umusifuzi yavuze ko habayemo kurarira.

Ikipe y'igihugu ya Qatar yakomeje kugaragaza ko nta mbaraga nyinshi ifite mu kibuga, bigatuma abasore ba Ecuador bagumya kwataka cyane. 

Ku munota wa 15 umuzamu wa Qatar yakuriye ibirenge by'umukinnyi wa Ecuador Valencia wari ugiye gutsinda igitego, bihita bivamo Penariti. Iyi penerati n'ubundi yatewe na Valencia ndetse aranayinjiza, bihita biba igitego 1 cya Ecuador ku busa bwa Qatar.

Igitego cya Ecuador cya mbere cyanzwe

Ikipe ya Ecuador yakomereje mu mujyo yari irimo wo kwataka, maze ku munota wa 36 Kapiteni wabo wari wazonze abakinnyi ba Qatar bakina inyuma, Valencia yongera atsinda igitego cya 2 akoresheje umutwe. 

Ikipe y'igihugu ya Qatar niyo yasoje igice cya mbere yataka, ariko kubona igitego biranga. Igice cya kabiri cyatangiye n'ubundi Ecuador ikomereza mu mujyo yari irimo mu gice cya mbere wo kwataka cyane, ndetse banahusha ibitego byabazwe. 

Mu minota 70 Qatar nayo yanyujijemo itambaza umupira ishaka igitego cy'impozamarira, ariko biranga. Mu minota ya nyuma Ecuador nayo yakomeje kwataka, ariko birangira n'ubundi itsinze ibitego 2 ku busa bwa Qatar.


Kapiteni wa Ecuador Valencia wari wazonze Qatar ari nawe watsinze ibitego byose 2

Imikino y'Igikombe cy'isi izakomeza ku munsi, ikipe y'igihugu y'ubwongereza izakina na Iran saa cyenda, ikipe y'igihugu y'u Buhorandi izakina na Senegal saa kumi n'ebyiri ndetse n'ikipe y'igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Wales saa tatu z'ijoro.


Abanya Qatar bari bategereje ko ikipe yabo itsinda ariko biranga



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123060/qatar-yakiriye-imikino-yigikombe-cyisi-yatangiye-igongwa-na-ecuador-123060.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)