Perezida Paul Kagame yageze muri Qatar ahagiy... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imikino y'Igikombe cy'isi iratangira uyu munsi, nyuma y'imyaka 4 abakunzi b'umupira w'amaguru ku isi bategereje ibi birori bya Ruhago. Ibirori bifungura imikino y'igikombe cy'isi byitabiriwe n'abayobozi bakomeye barimo na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame. 

Igikombe cy'isi cy'uyu mwaka kigiye kubera muri Qatar, amakipe 32 y'ibihugu yose yamaze kugera muri Qatar ndetse na buri kipe yahamagaye abakinnyi 26 bayo bakomeye. Â 

Igikombe cy'isi cy'uyu mwaka kitezwemo guhangana hagati y'abakinnyi,  bitewe n'uko bamwe mu bakinnyi bakomeye bagiye kugikina bwanyuma bitewe n'imyaka yabo. Ibirori bifungura iki gikombe cy'isi biteganyijwe gutangira saa kumi, bikabera kuri sitade ya Al Bayt Stadium. 

Ibi birori birakurikirwa n'umukino wa mbere, uri buhuze Qatar na Ecuador saa kumi n'ebyiri. Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju nawe ari mu bitabiriye ibi birori, akaba yarageze muri Qatar mbere.


Perezida Paul Kagame yageze I Doha muri Qatar yakirwa na Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju wari waragezeyo mbere



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123058/perezida-paul-kagame-yageze-muri-qatar-mu-birori-bifungura-igikombe-cyisi-123058.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)