Mukura yiboshye kuri Rayon Sports banganya 2-... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Wari umukino w'umunsi wa 10 wa shampiyona, aho Rayon Sports yagiye kuwukina ishaka amanota atatu y'imbumbe nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports mu mukino wari wabanje. Rayon Sports niyo yari yakiriye umukino kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo isanzwe inakoresha iyo iri mu rugo. 

Mbere y'uko umukino utangira, habanje gufatwa umunota wo kwibuka Ndikumana wakiniye Amavubi akanaba umutoza wa Rayon Sports.

Umukino watangiye ku isaha ya saa 15:04, Rayon Sports itangira yotsa igitutu izamu rya Mukura haje no kuvamo Koroneri yabotse ku munota wa 3, gusa ntiyagira icyo itanga. 

Ku munota wa 10 Rayon Sports yari yanze kuva imbere y'izamu, Camara baje kumuha umupira wari uzamuwe na Mucyo Didier Junior Camara ateretseho umutwe umupira uca iruhande rw'izamu.

Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga 

Ku munota wa 15 Mukura nayo yatangiye gukina, ndetse no gusatira izamu rya Rayon Sports cyane. ku munota wa 18 Robert Mukongotya yazamukanye umupira umunyezamu wa Rayon Sports asohoka nabi amurenza umupira, ku bw'amahirwe usanga Mitima mu izamu ahita awukuraho.

Ku munota wa 26 Rayon Sports yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Moussa Camara, ku mupira yari aherejwe na Mitima Isaac, Sebwato asohotse mu izamu Camara amutanga umupira akozaho umutwe uruhukira mu izamu. 

Amakipe yombi yatangiye gukinira hagati, gusa Mukura ikomeza kugorwa no guhuza umukino kuko Djibline usanzwe utangiza umupira wa Mukura yari yanyujijwe ku ruhande. Iminota 45 y'igice cya mbere yarangiye nta mpinduka zibaye, bongeraho iminota itatu, amakipe ajya kuruhuka Rayon Sports iyoboye n'igitego 1-0. 

Abakinnyi 11 Mukura victory sports yabanje mu kibuga 

Mu gice cya kabiri, umutoza wa Mukura Afahmia Lotfi yaje yakoze impinduka aho Muyumbu Osam wabonye ikarita y'umuhondo yaje kuva mu kibuga hinjiramo Elie, wahise ahindura umukino.

Djibrine yahise yinjira mu kibuga hagati, Mukura victory sports ihita itangira kurusha Rayon Sports yari yananiwe guhererekanya nk'uko yabikoraga mu gice cya mbere. Ku munota wa 49, Mukura yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Robert Mukongotya kuri kufura yatereye mu kibuga hagati, umupira Hakizimana Adolphe ananirwa kuwukuramo. 

Camara niwe wafunguye amazamu 

Mukura yakomeje kotsa igitutu Rayon Sports yari yananiwe guhererekanya umupira, byatumaga abakinnyi bayo b'imbere umupira.Ku munota wa 60 Rayon Sports yabonye igitego cya 2 nanone cyatsinzwe na Robert Mukongotya, ku ishoti yatereye kure nabwo Hakizimana Adolphe umupira kuwugarura biranga.

Rayon Sports yahise ikora impinduka, Iraguha Hadji na Nishimwe Blaise bava mukibuga, basimburwa na Musa Esenu Bavakure na Ndekwe Felix. Rayon Sports yatangiye kugira akabaraga, ndetse ku munota wa 79 Umusifuzi avuga ko Ngirimana Alex yakoze umupira n'akabako, byatumye Rayon Sports ibona penariti yinjijwe neza na Essomba Leandre Onana.

Penariti ya Onana yaciye mu myanya y'intoki Sebwato 

Iminota 90 yarangiye nta mpinduka zibaye ndetse nanone Umusifuzi yongeraho iminota 3 nabwo rubura gica umukino urangira amakipe agabanye amanota.

Indi mikino yabaye

Marine yabonye amanota ya mbere itsinze Etincelles ibitego 3-0, Police FC itsinda Espoir FC igitego 1-0, mu gihe kuri uyu wa mbere As Kigali izakira Rwamagana City kuri sitade ya Kigali. 

Mbirizi Eric umaze iminsi afite imvune yarebeye umukino mu bafana 

Bimenyimana Caleb ukina muri Afurika Y'Epfo nawe yarebye uyu mukino mu bafana

Abafana ba Mukura bari baherekeje ikipe 

Nyuma y'aho Rayon Sports yari ibonye igitego cya mbere



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123059/mukura-yiboshye-kuri-rayon-sports-banganya-2-2-amafoto-123059.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)