Kimenyi Titto yasazwe n'ibyishimo abura icyo avuga nyuma yo kwegukana TikTok Rwanda Awards 2022 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bwa mbere mu Rwanda hatanzwe ibihembo ku bakoresha urubuga rwa TikTok bitwaye neza muri uyu mwaka wa 2022 aho igihembo cyegukanywe na Kimenyi Titto aho yahawe umwanya akabura icyo avuga kubera ibyishimo.

Ni ibihembo byatanzwe mu birori byabereye kuri Hilltop Hotel i Remara mu ijoro ryo ku wa 5 Ugushyingo 2022, byitabiriwe n'abiganjemo urubyiruko dore ko ari rwo ruza ku isonga hano mu Rwanda mu gukoresha urubuga nkoranyambaga rwa TikTok.

Mu Rwanda hari abayobotse uru rubuga batangira kurukoresha bashyiraho video zisusurutsa benshi, ari nabyo byatumye hategurwa ibi bihembo ngo hashimwe abitwaye neza kandi bafashije benshi gususuruka.

Abateguye iri rushanwa rya TikTok Rwanda Awards bavuze ko iri rushanwa ryatangiye harimo abahatanye 30, nyuma y'amatora yabaye haje kuvamo 15, hasigaramo abandi 15, nyuma y'andi matora havuyemo 5 hasigara 10 ari na bo bageze final bagombaga gutorwamo abantu babiri bahembwa.

Uwegukanye umwanya wa mbere muri ibi bihembo yahawe igihembo cya miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda (1,000,000 Rwf), ni mugihe uwa kabiri yahawe amafaranga ibihumbi magana atatu (300,000 Rwf).

Aba TikTokers 10 bari bageze ku kiciro cya nyuma cyatoranyijwemo babiri bahembwe ni;

Afsan wa Mutawanya, Bizzow Bane, Yvette wa Nzaramba, Feza, Funny boy, Ravanelly, General benda, GreySon manzi, Buryohe TV na Titto Kimenyi

Ibirori byo guhemba abitwaye neza kuri TikTok mu Rwanda byari biteganyijwe ko biri butangire saa 17:00' z'ejo hashize ku Cyumweru kuri Hilltop Hotel i Remera, gusa byageze ku isaha ya saa 17:43' ubona icyumba cyari kuberamo ibi birori nta bantu benshi barahagera, gusa abashinzwe 'protocole' bo wabonaga babukereye mu mikenyero myiza bategereje kwakira abaza, Dj Selecta Uno yasusurutsaga bake bari bamaze kuhagera mu ruvange rw'imiziki myiza ari na ko umunyarwenya Taikun Ndahiro wari uri kuyobora ibi birori akomeza gucishamo agasusurutsa abahageze.

Abari bari kuza babanzaga gutambuka kuri 'Red Capet' ubona ko baberewe cyane ndetse bafata n'amafoto y'urwibutso.

Abantu bakomeje kuza gake gake bigeze Saa 20:26' MC Taikun Ndahiro yahaye umwanya abitabiriye ibi birori bajya gufata amafoto n'ibyamamare kuri TikTok.

Buri wese wari witabiriye yahawe amahirwe yo gufata ifoto y'urwibutso n'umu-TikToker akunda.

Saa 21:30' Mc Taikun Ndahiro yahamagaye itsinda ry'abasore babiri bavukana fella muzic ryageze ku rubyiniro ririmba indirimbo zabo zirimo 'Icyuhebe', 'Imboni'.

Saa 21:42' umuhanzi Chibo yahamagawe ku rubyiniro aririmba indirimbo ye yise 'Panda' avuga ko imaze ubyumweru bitatu isohotse.

Saa 21:46' MC Taikun Ndahiro yatangaje ko hagiye gutangazwa uwatsinze mu irushanwa rya TikTok Rwanda Awards 2022, avuga ko hari bubanze guhembwa uwa kabiri nyuma bagahemba uwa mbere.

Saa 21:59' habaye igikorwa cyo guha Certificate aba-TikTokers 10 bageze mu ciciro cya nyuma cy'irushabwa. Bose bahamagawe ku rubyiniro bahabwa certificate zigaragaza ko bahatanye mu irushanwa rya TikTok Rwanda Awards 2022 banafata ifoto bari kumwe bose. Izi certificate zatanzwe na Humble Design.

Nyuma yo gutanga certificates hatangajwe uwegukanye umwanya wa kabiri wa 'Second Best TikTok Influencer Award 2022', Greyson Manzi ni we wegukanye iki gihembo ahabwa n'amafaranga ibihumbi magana atatu (300,000Rwf). Iki gihembo cyatanzwe na MB Simba Safaris Rwanda ltd.

Nyuma yo kwegukana iki gihembo Greyson Manzi yashimiye buri wese wamushyigikiye haba uwamutoye n'uwamufollowinze kuri TikTok.

Mbere y'uko hatangazwa uwegukanye igihembo nyamukuru, MC Taikun Ndahiro yahamagaye ku rubyiniro umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza mu muziki w'u Rwanda uzwi nka 'Jowest'.

Umuhanzi Jiwest yageze ku rubyiniro saa 22:20' aririmba indirimbo ze zirimo 'Hejuru', 'Ndatinda', 'Agahapiness'. Uyu muhanzi yishimiwe bikomeye n'abitaniriye ibi birori bamufasha kuririmba indirimbo ze zose.

Saa 22:40' umuyobozi wa TikTok Rwanda Manzi Cray wari uhagarariye 'Udustars' nk'umuterankunda nkunga mukuru w'iri rushanwa uba mu mahanga yatangaje ko uwegukanye igihembo nyamukuru, ati "The winner of Best TikTok influencer award 2022 is Kimenyi Titto".

Kimenyi Titto ni we wahawe igihembo nyamukuru ahabwa n'amafaranga y'u Rwanda Milliyoni imwe (1,000,000Rwf), agirwa na Brand ambasaror wa Udustars. Nyuma yo kwegukana iki gihembo yahawe umwanya ngo avuge uko yiyumva abura icyo avuga kubera ibyishimo ashimira abamutoye avuga ko iyo batahaba ataba abonye igihembo.

Mu gusoza ibi birori byo guhemba abitwaye neza kuri TikTok, umuyobozi wa TikTok Rwanda, Manzi Cray yashimiye abitabiriye ibi birori bose k'ubwitange bwa bo, ababwira ko ibiri imbere ari byo byiza cyane.

Ubundi TikTok ni urubuga nkoranyambaga rwakozwe na companyi yitwa Byte Dance yo mu Bushinwa, rukaba ari urubuga runyuzwaho video ngufi kuva ku masegonda 10 kugeza ku minota 10 ziganjemo imbyino, urwenya ndetse n'amashusho asekeje ahanini agamije gususurutsa abazireba.

Greyson Manzi wabaye uwa kabiri kuri TikTok
Kimenyi Titto yatunguwe no kwegukana iki gikombe
Greyson Manzi (ibumoso) wabaye uwa kabiri na Kimenyi Titto (iburyo) wabaye uwa mbere bafata ifoto y'urwibutso

RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/kimenyi-titto-yasazwe-n-ibyishimo-abura-icyo-avuga-nyuma-yo-kwegukana-tiktok-rwanda-awards-2022-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)