Nyuma y'ikiruhuko cyatanzwe n'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi FIFA, bitewe n'uko ikipe z'igihugu zakinaga imikino itandukanye kimwe n'ahandi ku isi ndetse no mu Rwanda shampiyona yari yahagaze.
Shampiyona y'u Rwanda mu kiciro cya mbere yari yahagaze hamaze gukinwa imikino itatu ku makipe amwe n'amwe, mu mperza z'ili cyumweru nibwo biteganyijwe ko imikino ikinwa hirya no hino mu gihugu.
Amakipe arimo APR FC na As Kigali zo zirakina umukino wabo wa kabiribitewe n'uko iminsi ibiri y'indi itayikinnye kuri yari mu mikino mpuzamahanga ya CAF Champions League ndetse na Confederation Cup.
Andi makipe arimo Musanze FC , Mukura FC, Bugesera FC na Police FC zo zimaze gukina imikino ibiri kuri iyi shampiyona yo araba akina umukino wa gatatu.
Mu rwego rwo kwitegura umukino ikipe ya Rayon Sports izasura Marines FC i Rubavu, abayobozi , abakinnyi na abatoza b'ikipe ya Rayon Sports basuye ikigo cy'amashuri cya GS Muhato mu rwego rwo gukundisha abakiri bato umupira w'amaguru.
Muri rusange dore uko amakipe ari bukine umunsi wa Kane wa Rwanda Primus National League:
Kuwa gatandatu, Tariki ya 1 Ukwakira 2022:
Kiyovu SC vs Sunrise FC
Marines FC vs Rayon Sports
Bugesera FC vs Etincelles FC
Mukura VS vs Gorilla FC
Ku cyumweru, tariki ya 2 Ukwakira 2022:
Rwamagana FC vs APR FC
Police FC vs Gasogi United
Rutsiro vs AS Kigali
Musanze FC vs Espoir FC
The post Umunsi wa kane wa Primus National League urakomeza mu mpera z'iki cyumweru Rayon Sports isura Marines FC appeared first on RUSHYASHYA.