Ubu Rayon Sports ni umugore wacu burundu, umwaku turawutsinze - Juvenal Mvukiyehe mu mvugo yumvikanamo ubwishongozi bwinshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gutsinda Rayon Sports akanayitwara igikombe, perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yishongoye kuri Rayon Sports avuga ko batsinze umwaku kandi ashimangira ko akiyobora Urucaca, Rayon itazamutsinda

Hari ku mukino wa nyuma wa Made In Rwanda aho Rayon Sports yaraye itsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 2-1.

Nyuma y'uyu mukino, Juvenal yavuze ko ubu ari intangiriro z'ibyishimo ku bayovu kuko umwaku bamaze kuwutsinda, ngo gutwara igikombe Rayon Sports bimurutira icy'Isi cyangwa Champions League.

Ati "Ni ibyishimo ku bayovu, ngira ngo umwaku, umwaku, turawuitsinze, ni intangiriro y'ibyishimo ku bayovu, uyu mwaka ugomba kuba uwa Kiyovu Sports. Ngira ngo iki gikombe dutwaye ku bwanjye kindutira gutwara icya Champions League cyangwa icy'Isi, icyo nshatse kuvuga, gutwara igikombe ugitwaye mukeba, ugitwaye ikipe ya Rayon Sports, ikipe duhora duhangana ni yo mpamvu navuze ngo kindutira ibikombe byose dushobora gutwara."

Yakomeje avuga ko Rayon Sports kuzongera kubona amanota kuri Kiyovu Sports bizayigora.

Ati "Gutwara igikombe ugitwaye mukeba, ngira ngo mukeba namubwiye aho azajya anyura, agomba kuzajya atubona akiruka, ikipe ya Kiyovu Sports yaragarutse kandi kugira ngo mukeba azatubonemo amanota bizayigora, imvura yagwa itagwa, bizayigora."

Yashimangiye ko nk'uko yakuze Rayon Sports ari ikipe y'akana kuri Kiyovu Sports, akiri umuyobozi wa yo ntabwo izigera ibatsinda, yamaze kuba umugore wa yo byeruye.

Ati "njyewe namenyereye nakuze mbona Rayon Sports ari akana kuri twebwe, yaje kutwigaranzura, ni yo mpamvu navuze nti oya, kuva nkiri umuyobozi turashaka kuyibutsa bya bihe tuyitsinda imyaka myinshi aho twigeze kuyigira umugore, ngira ngo n'uyu munsi yabaye umugore, rero biragoye nk'uko nabitangaje ntabwo nibeshye, ngira ngo ndabihera ku bakinnyi twazanye, ngira ngo umukinnyi wava muri Rayon Sports akaza mu ikipe yacu kubanzamo byamugora."

Kuva yatorerwa kuyobora Kiyovu Sports muri Nzeri 2020, Mvukiyehe Juvenal ni cyo gikombe cya mbere ahesheje Kiyovu Sports, muri iyo myaka amaze guhura na Rayon Sports inshuro 5 aho yayitsinzemo 4, banganya 1.

Mvukiyehe Juvenal avuga ko Rayon Sports yamaze kuba umugore wa yo burundu
Byari ibyishimo kuri Kiyovu Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubu-rayon-sports-ni-umugore-wacu-burundu-umwaku-turawutsinze-juvenal-mvukiyehe-mu-mvugo-yumvikanamo-ubwishongozi-bwinshi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)