Mukura yanyagiye Musanze FC 4-0 yegukana Mili... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa 15:00 aho aya makipe yose yo mu ntara yari yatsinzwe imikino ibanza, byatumye ahatanira umwanya wa gatatu.
Musanze FC yari yakoze impinduka hafi ya zose, kuko mu bakinnyi bari babanje ku mukino bahuyemo na Rayon Sports, Lulihoshi Hertier ariwe wagarutsemo.

Abakinnyi Musanze FC yabanje mu kibuga

NTARIBI Steven (GK)
NYANDWI Sadam
DUSABE Jean Claude
LULIHOSHI Hertier
MANZI Aimable
NSHIMIYIMANA Amran
DUFITUMUKIZA Pierre
NSHIMIYIMANA Clement
MUNYESHYAKA Gilbert
NSENGIYUMVA Isaac
NDUWAYEZU Jean Paul

Mukura victory sports yatangiye umukino igaragaza imbaraga nyinshi ndetse no kwiganza ku mupira, byatumye ibona igitego cya mbere ku munota wa  7, gitsinzwe na Robert Mukogotya.

Mukura yari yakoze impinduka zitari nyinshi ugendeye ku bakinnyi yari yakoresheje ku mukino batsinzwemo na Kiyovu Sports.

Abakinnyi Mukura yabanje mukibuga

SSEBWATO Nicolas (GK)
KAYUMBA Soter
NGIRIMANA Alex
MUHOZA Trésor
KUBWIMANA Cédric
HABAMAHORO Vincent
MURENZI Patrick
AKUKI Djibrine
KAMANZI Ashraf
IRADUKUNDA Ertatu
MUKOGOTYA Robert

Ahagana ku munota wa 25, Mukura yaje kubona penariti ariko Akuki Djibrine ayiteye umunyezamu Ntaribi Steven awukuramo neza.

Igice cya kabiri nibwo Mukura victory sports yaje ishaka ibitego byinshi, aho ku munota wa 58 Murenzi Patrick yaje gutsinda igitego cya kabiri, ndetse no ku munota wa 65 Kamanzi Ashraf atsinda igitego cya gatatu. Ku munota wa 87 Kubwimana Cedric bakunze kwita Jay Polly, yatsinze igitego cya 4 amaze gucenga umunyezamu Ntaribi Steven.

Iminota y'umukino yarangiye nta zindi mpinduka zibaye, Mukura victory sports yegukana umwanya wa gatatu uhwanye na Miliyoni 3 z'amanyarwanda, naho Musanze FC yegukana Miliyoni 2. Nyuma y'uyu mukino hahise hakurikiraho umukino wa nyuma wahuje Kiyovu Sports na Rayon Sports, ariko ubwo twandikaga iyi nkuru abakinnyi bari bakishyushya. 

Mukura victory sports yagoye cyane Musanze FC kuva umukino ugitangira



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121711/mukura-yanyagiye-musanze-fc-4-0-yegukana-miliyoni-3-121711.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)