Mu mikino ine ya shampiyona yakinwe yabonetsemo ibitego 17, Manizabayo Eric uzwi nka Karadio yegukanye Gisaka Race #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Ukwakira 2022 nibwo hakinwaga agace ko gusiganwa ku magare kiswe Gisaka Race kabera mu karere ka Kirehe, ni kamwe mu duce kagize Rwanda Cycling Cup 2022.

Iri siganwa ryakozwe kuri uyu wa gatandatu ku ntera ya KM 102.8 ku bagabo n'abatarengeje imyaka 23, abakobwa bo bakoze KM 87.6, mu gihe mu bakiri bato b'abahungu nabo bakoze iyo ntera kimwe no mu bakobwa bakiri bato.

Ni agace kegukanywe na Manizabayo Eric uzwi nka Karadio mubagabo, mubakobwa umwanya wa mbere wegukanywe na Nzayisenga Valentine Nyirahabimana Claudette wa Benediction Club, mu bakiri bato mu bahungu umwanya wa mbere watwawe na Tuyizere Hashimu ukinira Les Amis Sportifs naho abakobwa bato Nyirahabimana Claudette wa Benediction Club yegukanye umwanya wa mbere.

Mu gusoza iri siganwa, Murenzi Abdallah uyobora ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda, yashimiye ubuyobozi bw'Akarere ka Kirehe ku buryo bateguye neza umukino w'Amagare wahabereye akaba yavuze ko n'ubwitabire bushimishije, yanashimiye kandi inzego z'umutekano zo muri ako Karere kuko isiganwa ryakozwe neza mu mutekano.

Naho mu mupira w'amaguru, shampiyona y'u Rwanda mu kiciro cya mbere yakinwaga kuri uyu wa gatandatu mu bice bitandukanye by'igihugu imikino ikaba yakinwe.


I Kigali kuri sitade ya Nyamirambo, ikipe ya Kiyovu SC yatsinzwe na Sunrise FC ibitego 2-1, ku ruhande rwa Kiyovu yari yakiriye uyu mukino yatsindiwe na Erisa Ssekisambu kuri Penaliti naho kuri Sunrise FC yo yatsindiwe na Babua Samson na Yafesi Mubiru.


Mu wundi mukino, ikipe ya Marines FC yatsinzwe na Rayon Sports 3-2, kuri Gikundiro yatsindiwe na Essombe Willy onana watsinze bibiri ndetse na Mbirizi Eric, kuri Marines yo yatsindiwe na Mugisha Desire ndetse n Gitego Arthur.

Mukura VS yari yakiriye ikipe ya Gorilla FC yatsindiwe mu rugo ibitego 3-2, ibyo bitego byose bya Gorilla FC bikaba byatsinzwe na Muhammed Bobo Camara.

Ku rundi ruhande ikipe ya Bugesera FC yabonye itsinzi yayo ya mbere nyuma yaho uyu mwaka w'imikino utangiriye, ikaba yatsinze Etincelles FC ibitego 3-1.

Muri rusange uko imikino yagenze:

Kiyovu SC 1-2 Sunrise FC

Marines FC 2-3 Rayon Sports

Bugesera FC 3-1 Etincelles FC

Mukura VS 2-3 Gorilla FC

Uko imikino yindi ikinwa kuri iki cyumweru, tariki ya 2 Ukwakira 2022:

Rwamagana City vs APR FC

Police FC vs Gasogi United

Rutsiro vs AS Kigali

Musanze FC vs Espoir FC

The post Mu mikino ine ya shampiyona yakinwe yabonetsemo ibitego 17, Manizabayo Eric uzwi nka Karadio yegukanye Gisaka Race appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/mu-mikino-ine-ya-shampiyona-yakinwe-yabonetsemo-ibitego-17-manizabayo-eric-uzwi-nka-karadio-yegukanye-gisaka-race/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-mikino-ine-ya-shampiyona-yakinwe-yabonetsemo-ibitego-17-manizabayo-eric-uzwi-nka-karadio-yegukanye-gisaka-race

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)