Header Ads Widget

Technology

Kiyovu yashyize iterura igikombe itsinze Rayon Sports #rwanda #RwOT

Ikipe ya Kiyovu Sports yababaje mukeba wayo Rayon Sports iterura igikombe cya Made in Rwanda Cup gikinwe bwa mbere mu rwanda.

Mu mukino w'ishyiraniro wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1,iyitwara iki gikombe cyahuje amakipe 4 akomeye mu Rwanda nubwo hatabonetsemo APR FC.

Kiyovu Sports yagaragaje imbaraga mu mukino wose ndetse ica mu rihumye Rayon Sports byatumye yegukana igikombe.

Ku munota wa 36 nibwo Kiyovu Sports yabonye igitego cya mbere, gitsinzwe na Mugenzi Bienvenue ku mupira mwiza yahawe na Serumogo Ali, aterekaho umutwe ujya mu rushundura.

Iki gitego cyashegeshe Rayon Sports yari imaze kubura kizigenza wayo Onana wavuye mu kibuga kubera imvune yagize ku munota wa 30 nubwo mbere y'aho yagiye yiharira imipira bikica amahirwe y'ikipe ye.

Rayon Sports ntiyashoboye kwishyura iki gitego,bituma igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.

Igice cya kabiri cyatangiye, umutoza Haringingo akora impinduka akura mu kibuga, Mugisha François Master hinjiramo Bavakure Ndekwe Felix, ndetse na Muvandimwe JMV wari wagize igice cya mbere kigoye ava mu kibuga, hinjira Ganijuru Ishimwe Elie.

Ibi ntacyo byunguye Rayon Sports yari hasi mu kurema amahirwe y'ibitego n'urwego rwayo ntabwo rwari hejuru muri iyi mikino.

Ku munota wa 76 Kiyovu Sports yabonye igitego cya kabiri, cyatsinzwe na Bigirimana Abedi ku mupira wari uturutse muri Koroneri awutera mu izamu adahagaritsenyuma y'uko abakinnyi ba Rayon Sports bari bagerageje kwirwanaho n'umutwe.

Icyakora mu minota ya nyuma Rayon Sports yabaye nk'ikanguka aho Musa Esenu yayitsindiye igitego ku munota wa 90 nyuma yo gusohoka nabi kwa Kimenyi Yves atangwa umupira n'uyu munya Uganda.

Iki gitego cyahise giha imbaraga Rayon Sports isatira bikomeye Kiyovu Sports byatumye mu minota 4 yongeweho haba igitangaza gikomeye.

Ku munota wa 93 Nsabimana Aimable wari wagize umukino mwiza, yakoze ku mupira mu rubuga rw'amahina,umusifuzi Mukansanga Salima agaragaza ubuhanga budasanzwe yemeza ko ari penariti ya Rayon Sports.

Uyu musifuzi yatunguye benshi kuko uyu mupira Nsabimana yawukoze ari mu kirere ariko aba yamuteye imboni yemeza ko ari penaliti cyane ko ukuboko k'uyu myugariro kwari kure y'umubiri we.

Icyizere mu bakinnyi n'abafana ba Rayon Sports cyagarutse ndetse benshi bemeza ko amakipe yombi agiye kunganya hagaterwa penaliti.

Icyakora siko byagenze kuko umupira watewe na Mbirizi Eric utagiye mu izamu kuko wakubise igiti cy'izamu uragaruka.

Umukino wahise urangira Rayon Sports itsinzwe bituma ijambo perezida wa Kiyovu Sports,Mvukiyehe Juvenal yabwiye iyi kipe ko itazigera imutsinda ayiyobora rikomeza kuba impamo.

Kiyovu Sports yahawe igikombe na miliyoni 5, Rayon Sports yabaye iya kabiri ihabwa miliyoni 4, Mukura victory sports yabaye iya 3 ihabwa miliyoni 3 naho Musanze FC yabaye iya kane ihabwa miliyoni 2.

Mukura VS&L yabonye umwanya wa 3 nyuma yo kunyagira Musanze FC ibitego 4-0.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kiyovu-yashyize-iterura-igikombe-itsinze-rayon-sports

Post a Comment

0 Comments

Nature