Gen Muhoozi mu mwambaro w'Ipeti riruta ayandi yose -AMAFOTO #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu muhango wayobowe na Se wabo Gen Salim Saleh Akandwanaho usanzwe ari Umujyanama wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni.

Gen Salim Saleh na Charlotte Kainerugaba bambika Gen Muhoozi ipeti rya Jenerali

Gen Salim Saleh afatanyije n'umugore wa Gen Muhoozi Kainerugaba nibo bamwambitse iri peti riruta ayandi mu gisirikare cya Uganda.

Lt General Muhoozi Kainerugaba w'imyaka 48 y'amavuko uhawe ipeti rya General, yari asanzwe ari Umugaba mukuru w'ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, icyakora uyu mwanya yawukuweho ku wa 04 Ukwakira 2022.

Ntiharatangazwa inshingano nshya General Kainerugaba yaba yahawe, icyakora asanzwe ari n'umujyanama wihariye wa Perezida Museveni mu bya gisirikare.

Abantu batandukanye muri Uganda bateguye ibirori bikomeye byo kwishimira izamurwa rya Gen Muhoozi Kainerugaba.

Gen Muhoozi Kainerugaba aha icyubahiro Se wabo wamwambitse ipeti rya Jenerali w'inyenyeri enye
Gen Muhoozi Kainerugaba n'umufasha we Charlotte Kainerugaba



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Gen-Muhoozi-mu-mwambaro-w-Ipeti-riruta-ayandi-yose-AMAFOTO

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)