FLN Yimennye Inda yisanisha n'Ibyavuzwe na Gen James Kabarebe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijambo yagejeje ku banyamuryango b'umuryango w'abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) n'abawuhozemo bibumbiye muri GAERG, ubwo bizihizaga isabukuru y'imyaka 25 na 18 iyo miryango yari imaze itangijwe. wabereye i Rusororo muri Intare Conference Arena umwaka ushize wa 2021 , Gen James kabarebe yakomoje ku bigamba ko bazatera u Rwanda bagahirika ubutegetsi.

Yavuze ko nubwo ari benshi nta bushobozi bafite bwo kubikora cyane ko nabo ubwabo batumvikana.

Yagize ati 'Ibyo mwumva ngo abanzi ni benshi, bose ubateranyije ni ubusa. Nta kintu kibarimo ni ibyuka gusa. Mumbwire niba barigeze bicara hamwe ngo bizihize imyaka bamaze barwanya Igihugu nk'uku mwicaye. Ubashyize muri iki cyumba ugasohoka wasanga bose bicanye.'

Gen James Kabarebe yakomeje avuga ko imitwe yitwaje intwaro ishaka guhungabanya umutekano w'Igihugu nka FDLR na FLN itabibasha ,usibye kumva ngo barahari gusa, atanga urugero rw'uko bahora basubiranamo bya hato na hato kubera ingingo badahurizaho.

Ibi nibyo Chantal Mutega umuvugizi wa FLN, aheraho avuga ko ibiri kuba muri CNRD/FLN bimeze nk'ibyo Gen James Kaberebe yavuze ku mitwe irwanya Ubutegetsi bw'u Rwanda.

Yagize ati :' ibiri kutubaho muri CNRD/FLN ni nka byabindi Gen Kabarebe yavuze ko tujyenda turyana aho tugeze hose ! hari abantu baremye agatsiko muri FLN, bagenda bakwirakwiza ibihuha n'ibinyoma bisenya CNRD/FLN ndetse bagashaka no kugirira nabi bagenzi babo.'

Chantal Mutega yavuze aya magambo, ashingiye ku makimbirane amaze iminsi hagati y'abayobozi bakuru Ba CNRD/FLN byumwihariko hagati ya Lt Gen Hamada Umugaba mukuru wa FLN na Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva ushinzwe operasiyo za gisirikare.

Ubu kubera aya amakibirane CNRD/FLN imaze gucikamo ibice bibiri bihanganye bapfa ubuyobozi n'umutungo bakura mu misanzu y'ababashigikiye no mubucukuzi bw'amabuye y'agaciro biba mu binombe biherereye muri Kivu y'Amajyepfo ahazwi nka Hewa Bola banafite ibirindiro.

Ivomo:Rwandatribune



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/FLN-Yimennye-Inda-yisanisha-n-Ibyavuzwe-na-Gen-James-Kabarebe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)