Eng. Emile Patrick Baganizi yagizwe Umuyobozi mukuru wa RURA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y'inzego zimwe z'imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) yahawe Umuyobozi Mukuru w'agateganyo witwa Eng. Emile Patrick BAGANIZI.

Ibiro bya Minisitiri w'Intebe byatangaje ko Eng. Baganizi atangira inshingano ze kuri uyu wa 11 Ukwakira 2022.

RURA yahawe umuyobozi mushya nyuma y'uko ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ukwakira 2022, abayobozi bayo batatu birukanywe kubera imyitwarire n'imiyoborere idakwiye.

Abo ni Eng. Deo Muvunyi wari Umuyobozi Mukuru w'agateganyo, Pearl Uwera wari Umuyobozi ushinzwe imari na Fabian Rwabizi wari Umuyobozi ushinzwe abakozi n'ubutegetsi.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/eng-emile-patrick-baganizi-yagizwe-umuyobozi-mukuru-wa-rura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)