Byiringiro Lague yagarutse mu kibuga neza batsinda Marines 3 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibitego bya Byiringiro Lague wari umaze iminsi adakina na Mugisha Bonheur byafashije APR FC gutsinda Marines FC mu mukino w'umunsi wa 5 wa shampiyona ya 2022-23.

Umutoza wa APR FC, Erradi Adil Mohammed, yari yakoze impinduka nyinshi mu bakinnyi babanzamo uhereye mu izamu, bijyanye n'umusaruro utari mwiza iyi kipe yari imaze iminsi ifite aho yaherukaga gutsindwa na Bugesera FC.

Ku ruhande rwa Marines FC, Rwasamanzi Yves yitabaje ikipe ye isanzwe ariko iburamo Mugisha Desire wabonye ikarita itukura ku mukino uheruka.

Marines FC yari nziza mu gice cya mbere yabonyemo uburyo bubiri burimo umupira washyizwe muri koruneri na Mutabazi Alexandre n'irindi shoti rya Gitego Arthur ryanyuze hejuru gato y'izamu.

APR FC na yo yabonye uburyo butandukanye burimo umupira wa Mugunga Yves wanyuze hejuru y'izamu, ishoti rya Ishimwe Christian ryafashwe n'umunyezamu n'uburyo bwa Ishimwe Anicet bwagiye hanze.

Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yakoze impinduka zitandukanye zatanze umusaruro ku ruhande rwa APR FC yinjije ibitego bibiri bya Byiringiro Lague na Mugisha Bonheur ku munota wa 77 n'uwa 89.

Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC ya gatanu igira amanota icyenda mu mikiino imaze gukina, irushwa atatu na Rayon Sports zinganya imikino.

APR FC izasubira mu kibuga tariki ya 17 Ukwakira, ihura na Police FC mu mukino w'Umunsi wa gatatu wa Shampiyona utarabereye igihe.

Nyuma yaho, iyi kipe yambara umukara n'umweru izamara ibyumweru bibiri idakina kugeza ubwo izaba ihura na Gorilla FC ku munsi wa munani wa Shampiyona.

Imikino y'Umunsi wa gatandatu n'uwa karindwi yari guhuramo n'amakipe ya AS Kigali na Espoir FC, yasubitswe kubera ko ifite abakinnyi batanu mu Amavubi U-23 azakina na Mali y'abatarengeje iyo myaka tariki ya 22 Ukwakira i Huye n'iya 29 Ukwakira i Bamako.

Bonheur watsinze igitego cya kabiri
Ishimwe Christian wa APR FC yari ahagaze neza
Wari umukino wabanje kugora APR FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byiringiro-lague-yagarutse-mu-kibuga-neza-batsinda-marines-3

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)