Arsenal yihanije Tottenham,Liverpool ikomeza kugana ahabi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Arsenal yakomeje kugumana umwanya wayo wa mbere muri Premier League nyuma yo gutsinda Tottenham mu mukino w'ishyiraniro wabereye kuri Stade ya Emirates.

Ikipe ya Mikel Arteta yihariye umukino cyane kuva utangiye kugeza urangiye bituma itsinda umukino wayo wa 7 mu mikino 8 imaze gukina ndetse ikomeza kwerekana ko uyu mwaka w'imikino iri hejuru cyane.

Nubwo ikipe ya Spurs yari yishyuye igitego yatsinzwe hakiri kare ikarita itukura yahawe myugariro wayo Emerson Royal mu gice cya kabiri ku ikosa yakoreye Gabriel Martinelli,yayikuye burundu mu mukino

Ikipe ya Arsenal yatangiye neza umukino isatira nk'ibisanzwe,byatumye ibona igitego cya mbere ku munota wa 20 gitsinzwe na Thomas Partey ku ishoti yatereye muri metero 25 uvuye ku izamu.

Spurs yabonye amahirwe mbere yo kuruhuka ubwo ikosa rya Gabriel kuri Richarlison mu rubuga rw'amahina ryatumye hatangwa penaliti yinjijwe neza na Harry Kane ku munota wa 31.Iyi penaliti yabaye igitego cya 14 Kane atsinze Arsenal mu mikino 18 amaze guhura nayo.

Iki igitego kandi cyabaye icya 100 Kane yatsindiye hanze y'ikibuga cy'ikipe ye muri Premier League avuye kuri penaliti.

Ikipe ya Arsenal yongeye kugaruka mu mukino ubwo umunyezamu wa Spurs, Hugo Lloris yakuragamo ishoti yari atewe na Bukayo Saka,hanyuma myugariro we Romero ananirwa gukuraho umupira biha amahirwe Gabriel Jesus yo gutsindira Arsenal igitego cya kabiri ku munota wa 49 w'umukino.

Uburakari bwa Antonio Conte bwarushijeho kuba bwinshi ubwo myugariro we Royal yakandagiraga nabi Martinelli, bituma umusifuzi Anthony Taylor amuha ikarita itukura.

Conte yagerageje kwinjiza mu kibuga abandi bakinnyi ariko ntibyamuhiriye kuko ku munota wa 67 yatsinzwe igitego cya 3 gitsinzwe na Granit Xhaka ku mupira mwiza yahawe na Martinelli.

Uyu mukino warangiye ari ibitego 3-1 bya Arsenal ndetse ikomeza kuyobora urutonde n'amanota 21 mu gihe Tottenham yari itsinzwe bwa mbere yagumanye amanota 17.Arsenal ifite akandi kazi gakomeye ku cyumweru aho izakira Liverpool.

Ku rundi ruhande,Liverpool ikomeje kujya ahabi kuko uyu munsi yanganyije ibitego 3-3 na Brighton yari yakiriye.

Nyuma yo kubanzwa ibitego 2-0 na Leandro Trossard wa Brighton,Liverpool yagarutse mu mukino irabyishyura ibifashijwemo na Roberto Firmino hanyuma Brighton yitsinda icya 3.Brighton yaje kwishyura iki gitego mu minota ya nyuma gitsinzwe na Trossard watsinze ibitego 3 muri uyu mukino.

Chelsea n'umutoza wayo Potter babonye amanota 3 nyuma yo gutsinda bigoranye Crystal Palace ibitego 2-1 mu mukino wari ugoranye cyane.

Ibitego bya Chelsea byatsinzwe na Aubameyang wishyuraga icyari cyatsinzwe na Edouard,mu gihe Connor Gallagher ariwe wahaye amanota 3 The Blues ku ishoti rikomeye yateye ku munota wa 90 rijya mu rushundura.

Kuri iki cyumweru,Manchester United iracakira na Manchester City mu mukino utegerejwe na benshi.








Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/arsenal-yihanije-tottenham-liverpool-ikomeza-kugana-ahabi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)