Yvette wa Nzaramba yavuze ibanga ari gukoresh... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko kuwa 11 Kanama 2022, Bizow Bane ari we wari uyoboye, Yvette wa Nzaramba yamaze kumucaho.

Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Yvette wa Nzaramba yavuze ko nta bidasanzwe ari gukora, nubwo abantu batiyumvisha ukuntu amajwi ye akomeje kuzamuka.

Ati:'Hari abari kuvuga ngo ndi umurozi, ngo iwacu ni abakire n'ibindi byinshi, gusa ni urukundo rw'abantu, nta banga rirenze nakoresheje. Nanjye ndatunguwe, ndi gukora nk'iby'abandi, gu-sharing-a mu nshuti n'abavandimwe.'

Aboneraho kandi gushima abakomeje kumutora, ati: 'Ndabakunda cyane kandi urukundo bakomeje kunyereka sinzarupfusha ubusa kandi bakomeze bantore uko bashoboye kugira ngo tubashe kukijyana'

Mu busanzwe Yvette wa Nzaramba yavukiye mu Ntara y'Amajyepfo mu Karere ka Muhanga ahitwa mu Ruhina, gusa ababyeyi be basigaye batuye muri Kenya.

Yize amashuri abanza Saint Dominic yahoze ari ERG, ayisumbuye yayize ku bigo birimo APEKI Tumba na GS Indangaburezi mu Ruhango.

Kuri ubu yiga mu mwaka wa gatatu mu ishami ry'icungamari muri Kaminuza ya Mount Kenya.

Akoresha imbuga nkoranyambaga zigenda zinamufasha kwinjiza amafaranga zirimo Tiktok afiteho abamukurikira ibihumbi 18.1 kimwe na Instagram akurikirwa n'ibihumbi 17.9.

Gutora mu bihembo bya Tiktok Rwanda birakomeje aho uzahiga abandi azegukana akayabo ka Miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda.

KANDA HANO UTORE UWO UKUNDA MU BIHEMBO BYA TIKTOK RWANDA

Yvette wa Kayumba ni we uyoboye abandi mu matora y'ibihembo bya Tiktok RwandaYashimye abakomeje kumutora asaba ko bongera imbaraga kugira ngo azegukane igikombeAri mu bakobwa bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga yatangiye gukoresha cyane muri 'Guma mu Rugo'



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120887/yvette-wa-nzaramba-yavuze-ibanga-ari-gukoresha-ngo-ayobore-abandi-mu-matora-yibihembo-bya--120887.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)