Urutonde rw'imfungwa 1803 u Rwanda rwarekuye by'agateganyo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iryo Teka tigaragaza ko Minisitiri yafashe umwanzuro ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 121, iya 122 n'iya 176 ; no ku Itegeko nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 234.

Ni nyuma kandi yo kubigaragariza Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 08 Nzeri 2022, ikabisuzuma ndetse ikanabyemeza.

Abakatiwe bafunguwe by'agateganyo barsabwa kwiyereka umushinjacyaha wo ku Rwego rw'Ibanze rw'aho aba, aho Ubushinjacyaha bukorera no kumumenyesha Umudugudu, Akagari, Umurenge n'Akarere by'aho aba, mu gihe kitarenze iminsi 15 kuva iri teka ritangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y'u Rwanda.

Basabwa kandi kwitaba umushinjacyaha ku Rwego rw'Ibanze rw'aho aba, aho Ubushinjacyaha bukorera, inshuro imwe mu kwezi ku munsi wagenwe n'umushinjacyaha ku rwego rw'Ibanze, no gusaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze uruhushya igihe cyose bashatse kujya mu mahanga.

Iryo teka rinagaragaza ko ufunguwe by'agateganyo ashobora kubyamburwa mu gihe akatiwe kubera ikindi cyaha, mu gihe atitwaye neza ku buryo bugaragara cyangwa atubahirije kimwe mu byategetswe muri iri teka.

Uwambuwe ifungurwa ry'agateganyo afungwa igice cy'igihano cy'igifungo yari asigaje igihe yahabwaga ifungurwa ry'agateganyo.

Kurangiza icyo gihano cy'igifungo bitangira kubarwa uhereye ku munsi yamburiweho ifungurwa ry'agateganyo. Icyakora, mu kubara icyo gihe cy'igifungo ntihitabwa ku gihe uwakatiwe yihungishije ubwe igihano.

Urutonde rw'abafunguwe by'agateganyo ruri ku mugereka w'Iteka rya Minisitiri rikurikira :

content/uploads/2022/09/OG_n___Special_of_09.09.2022_Ifungurwa_ry_agateganyo_ry_abakatiwe_01.pdf



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Urutonde-rw-imfungwa-1803-u-Rwanda-rwarekuye-by-agateganyo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)