Umutoza mushya wa Chelsea yahise yinjira mu bahembwa agatubutse mu Bwongereza [URUTONDE] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwongereza Graham Potter uherutse kuva muri Brighton akerekeza muri Chelsea yahise yinjira mu bahembwa akayabo kubera aya masezerano mashya.

Ikinyamakuru The Sun kivuga ko azajya yinjiza miliyoni 10 z'ama pound ku mwaka muri Chelsea nyuma yo gusinya amasezerano y'imyaka 5 asimbuye Thomas Tuchel.

Ibi byatumye uyu mugabo w'imyaka 47 ajya ku mwanya wa kane mu batoza binjiza amafaranga menshi muri Premier League nyuma yo gukuba 5 umushahara yahabwaga muri Brighton.

Uyu wahoze atoza Swansea bivugwa ko yinjizaga akayabo ka miliyoni ebyiri z'amapawound ku mwaka hamwe na Seagulls, aho yari umwe mu binjiza amafaranga make muri shampiyona.

Ariko SunSport yumvise ko amasezerano ye mashya azarangira atwaye miliyoni 50 z'ama pound mu burengerazuba bwa London.

Ayo mafaranga aruta kure cyane ayo Thomas Tuchel wirukanwe yahembwaga,kuko we ku mwaka yahabwaga hafi miliyoni 7 z'ama pound na The Blues.

Urutonde:



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-mushya-wa-chelsea-yahise-yinjira-mu-bahembwa-agatubutse-mu-bwongereza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)