Header Ads Widget

Technology

Ukraine yatangiye kwisubiza uturere twari twarigaruriwe n'Uburusiya #rwanda #RwOT

Minisiteri y'Ingabo mu Bwongereza iremeza ko Ukraine irimo gutera intambwe igaragara mu kwisubiza uturere dutandukanye Uburusiya bwari bwarigaruriye.

Ingabo za Ukraine zemeza ko zigaruriye umujyi wa Izyum. Uburusiya nabwo bwemeje ko bwavuye muri uwo mujyi, ariko buvuga ko bwahavuye ku bushake bwabwo.

Abasesenguzi batangaza ko kwisubiza umwo mujyi wa Izyum ari intambwe ikomeye kuri Ukraine, kuko biganisha ku kwigarurira inzira Uburusiya bwacishagamo ibikoresho n'ibiryo by'abasirikare babwo bamaze amezi arenga atandatu ku rugamba muri Ukraine.

Uturere imirwano yakazemo turimo akarere ka Donetsk. Abasesenguzi bakeka ko Uburusiya bushobora kohereza izindi ngabo muri ako karere kari mu maboko ya Ukraine, muri gahunda yo gukazayo ibitero.

IJWI RY'AMERIKA



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ukraine-yatangiye-kwisubiza-uturere-twari-twarigaruriwe-n-uburusiya

Post a Comment

0 Comments

Nature