Ukraine ikomeje kwigaragaza mu itangazamakuru nk'iyazengereje Uburusiya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Ukraine yavuze ko abasirikare b'iki gihugu bafashe ahantu hanini kurushaho bahambuye Uburusiya, mu gihe bakomeje igitero cyabo cyo kubwigaranzura.

Volodymyr Zelensky yavuze ko muri uku kwezi kwa cyenda abasirikare ba Ukraine bafashe ubutaka buri ku buso bwa kilometero kare (km²) zirenga 6,000 babwambuye Uburusiya, mu burasirazuba no mu majyepfo.

Uburusiya bwemeye ko bwatakaje imijyi ikomeye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw'akarere ka Kharkiv, mu cyo inzobere mu bya gisirikare zibona nk'ishobora kuba intambwe ikomeye muri iyi ntambara.

Uburusiya buvuga ko gusubira inyuma kw'abasirikare babwo muri ako karere mu minsi ya vuba aha ishize ari "ukwisuganya", mu ntego yo kwibanda ku turere twa Luhansk na Donetsk two mu burasirazuba bwa Ukraine.

Ibi Uburusiya buvuga byasuzuguwe n'imbere mu Burusiya, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bo mu Burusiya bavuga ko ibyo bivugwa ko ari ukuhava "biteye isoni".



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/ukraine-ikomeje-kwigaragaza-mu-itangazamakuru-nk-iyazengereje-uburusiya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)