Shema Maboko Didier wari umunyamabanga wa MINISPORTS yahagaritswe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shema Maboko Didier wari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo yahagaritswe kuri izi nshingano yari amazeho hafi imyaka 3.

Nk'uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente mu izina rya Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko Shema Maboko yahagaritswe ku nshingano ze.

Iri tangazo rigira riti "Hashingiwe ku biteganywa n'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane mu ngingo yaryo ya 112. None ku wa 16 Nzeri 2022, Bwana Didier Shema Maboko, yahagaritswe ku mwanya n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS)."

Tariki ya 4 Ugushyingo 2019 nibwo Shema Maboko Didier wabaye umusifuzi mpuzamahanga w'umukino wa Basketball, icyo gihe akaba yari umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe ry'Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), yagizwe umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.

Shema Maboko Didier yahagaritswe ku nshingano ze nk'umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/shema-maboko-didier-wari-umunyamabanga-wa-minisports-yahagaritswe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)