Rubavu: Abarimu bashimiye Perezida Kagame wab... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu muhango watangiriye ahazwi nko 'Kugisaha' mu Murenge wa Gisenyi, abarezi bose bakoze urugendo rubageza kuri Stade Umuganda aho ibirori byabanjirijwe n'umupira w'amaguru, wahuje Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu ndetse n'abarezi bo muri aka Karere.

MUNGWAMURINDE, umurezi ku mashuri abanza ya Kayanza yo mu Murenge wa Nyundo yavuze ko bishimye cyane muri rusange, ndetse ko bashimira n'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Mu magambo ye yagize ati: 'Turishimira cyane ibyiza twagezeho, cyane cyane tukishimira inkuru nziza yatugezeho yo kumva ko umushahara wa mwarimu wongerewe mu Rwanda. Mu by'ukuri abarimu bari barahimbwe amazina nka; gakweto,… yajya kugura intoryi bakazita inyama ya mwarimu, abamotari ndetse n'abafundi kimwe n'abandi birirwaga bavuga ko bahemba mwarimu'.

Ati: 'Mbere abarimu bakoraga uyu murimo bumva basuzuguritse  cyane, ndetse n'ababyeyi babyaye abana bakaba abarimu bakumva ko ntacyo bazabamarira bakanumva ko batakwemerera abandi bana babo kujya mu mashuri nderabarezi, ariko kugeza ubu imyumvire yamaze guhinduka.

Kwigisha ni umuhamagaro. Mbere twigishaga neza cyane, rero ubu bigiye kwiyongera ndetse tuzitabira buri kimwe kigamije guteza imbere uburezi n'uburezi bw'umwana'.

Abarimu bo mu Karere ka Rubavu, bageneye H.E Paul Kagame impano y'icumu n'ingabo

Muri uyu muhango havuzwe imivugo ishima Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, bamuvuga imyato, bavuga ko uwari 'gakweto' ubu yicazwa ahakomeye nyuma yo kongerwa amafaranga ku mushahara bari basanzwe bahembwa.

Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba Habitegeko François, yashimiye abarimu bo mu Karere ka Rubavu kubw'igitekerezo cyiza bagize cyo gutegura uyu munsi kimwe n'ubwitange bwabo, abizeza ubufatanye. Ati: 'Turifatanyije cyane muri iki gikorwa cyo gushima Perezida wa Repubulika Paul Kagame kubwo kubahoza ku mutima, turabizi neza ko abarezi bafatiye runini imibereho y'isi'.

Ati: 'Nta muntu n'umwe wagize icyo ageraho atanyuze imbere y'abarezi. Ibikorwa birivugira rero, kandi ndatekereza ko ubutumwa bwarangije kumugeraho. Muri kamere muntu iyo ukoreye abantu ibintu byiza bikabageraho babasha kugushimira, kandi nawe ntabwo azahwema kubashakira ibisubizo nk'uko bisanzwe.

Barezi rero nagiraga ngo mbabwire ko tutazahwema gufatanya namwe mukazi katoroshye ko kurerera u Rwanda. Ejo heza h'igihugu cyacu rero  hari mu biganza  by'aba ba mama n'aba papa ndetse n'urubyiruko rw'abarezi beza. Nimwe mutoza indangagaciro abana bacu mufatanyije n'ababyeyi, mukabumbabumba ruriya ruhinja tuzi mukabavanamo umuntu usobanutse, ibyo rero birakomeye ku buryo usibye n'abantu babashima n'Imana yamaze kubivivura'.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Bwana Kambogo ildephonse, yayoboye umuhango wo gutanga impano 'y'ingabo n'icumu' bifite icyo bisobanuye mu muco Nyarwanda, abarezi bageneye Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame. Aba barezi bo mu Karere ka Rubavu bagaragaje ko bafite icyifuzo cyo kongererwa amafaranga baguza, ku buryo bajya bafata amafaranga abemerera kwigurira imodoka ziborohereza mu rugendo rw'akazi.

Tubibutse ko kongezwa umushahara kwa mwarimu byatangajwe tariki ya 1 Kanama 2022, maze abarezi bo mu mashuri abanza n'amashuri yisumbuye bararana akanyamuneza ku mitima yabo.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120847/rubavu-abarimu-bashimiye-perezida-kagame-wabongereye-umushahara-bavuga-ko-bifuza-kuzagura--120847.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)