Rayon Sports yakomereje ibihe byiza kuri Rwamagana City #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze umukino wa 3 wikurikiranya muri shampiyona,ubwo yatsindaga Rwamagana City ibitego 2-0 kuri uyu wa Gatatu.

Rayon Sports yari yakiriye uyu mukino,yawuyoboye kuva utangiye kugera urangiye.

Ku munota wa 26, Mbirizi Eric yagerageje amahirwe ariko umunyezamu Mazimpaka Andre yohereza umupira muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 32, Mbirizi yongeye kugerageza ishoti rikomeye yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina ariko nabwo Mpazimpaka Andre awukuramo.

Rayon Sports yabonye igitego ku munota wa 44,ku mupira Muvandimwe JMV yarenguye maze Mbirizi akozaho umutwe usanga Musa Esenu aho ahagaze na we ahita atsindisha umutwe. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

Ku munota wa 50, Muhindo Benson yateye ishoti mu izamu rya Rayon Sports ariko ku bw'amahirwe make umupira ukubita igiti cy'izamu.

Ku munota wa 52, Rayon Sports yahererekanyije neza umupira, Onana acomekera umupira mwiza Paul Were wahise atsindira Rayon Sports igitego cya kabiri.

Nyuma y'iki gitego, Rayon Sports yabonye amahirwe menshi ariko ntiyayabyaza umusaruro,umukino urangira ari 2-0.

Rayon Sports imaze gutsinda imikino yayo yose uko ari 3 ndetse ni iya mbere muri shampiyona.

Imikino y'umunsi wa 3

Ku wa Kabiri tariki ya 13 Nzeri 2022

Gasogi United 1-0 Bugesera FC
Etincelles FC 2-1 Sunrise FC
APR FC vs Police FC (warasubitswe)

Ku wa Gatatu tariki ya 14 Nzeri 2022

Rayon Sports 2-0 Rwamagana City
AS Kigali vs Musanze FC (warasubitswe)

Ku wa Kane tariki ya 15 Nzeri 2022

Espoir FC vs Mukura VS
Gorilla FC vs Kiyovu Sports
Rutsiro FC vs Marines



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yakomereje-ibihe-byiza-kuri-rwamagana-city

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)