Perezida Kagame yateye igiti mu ishuri ryo muri Singapore(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame wageze muri iri shuri mu gitondo cya kare [mu masaha y'i Kigali] cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022, yabanje gusura bimwe mu bikorwa by'iyi kaminuza bigararagaza amateka yaryo yatumye iza mu mashuri akomeye ku Isi.

Nyuma yo gusura ibi bikorwa, Perezida Paul Kagame yatanze ikiganiro kitabiriwe n'abantu bagera mu gihumbi (1 000).

Ni ikiganiro cyagarutse ku mateka u Rwanda rwanyuzemo arimo ashaririye yatumye habaho Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse n'uburyo rwiyubatse ruhereye hafi y'ubusa.

Yavuze ko ubwo u Rwanda rwari rumaze kuva muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, benshi babonaga u Rwanda rudashobora kuva mu bibazo rwarimo.

Yagize ati 'Inzira yo kubaka ubusugire bw'Igihugu yagaragara nk'inzozi zidashoboka. Ariko Igihugu cyacu cyazamuye ubukungu bwacyo ubu buhagaze neza.'

Perezida Paul Kagame yasoje uruzinduko rwe muri iyi Kaminuza ya ya Nanyang Technological University, atera igiti cy'urwibutso kitwa 'Umukunde' kizwi nka 'Asam' muri Singapore, gisobanura kugira ubumenyi mu ngeri nyinshi no kwigira mu rwego rwo guhanga udushya no gukora ibiramba.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/perezida-kagame-yateye-igiti-mu-ishuri-ryo-muri-singapore-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)