Pasiteri yakatiwe igifungo cy'imyaka 50 azira gusambanyiriza abana 4 mu masengesho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umupasitori washutse abana bane b'abakobwa hanyuma akabasambanyiriza mu masengesho ya nijoro, yakatiwe gufungwa imyaka 50 n'urukiko rwa Mombasa,muri Kenya.

Bwana Sammy Maingi Charo wari uzwi nka Pasiteri Aaron Kalama yasambanyije abana bato ndetse atera inda umwe muri bo ubwo bahuriraga mu cyo yise amasengesho y'iwe mu rugo.

Uyu mugabo yari akurikiranyweho ibyaha bine byo gusambanya abana 4 bari hagati y'imyaka 10 na 17.

Amasengesho yakorerwa mu cyumba cy'uruganiriro ariko ngo yahagaraga umwe umwe mu cyumba cyihariye ngo amusengere.

Charo yakoze ibyo byaha ku matariki atandukanye hagati y'Ukwakira 2019 na Nzeri 2020 mu gace ka Kinarani mu Ntara ya Kilifi.

Ubwo yagaragaraga bwa mbere mu rukiko, Pasiteri Charo yahakanye ko atakoze ibyo byaha avuga ko yaharabitswe.

Kugira ngo yemeze iki kirego, Umuyobozi w'Ubushinjacyaha Noordin Haji yahamagaye abatangabuhamya 10.

Ibimenyetso byatanzwe n'uwahohotewe bwa mbere ni uko yagiye kwa pasiteri abifashijwemo na mwuka wera mu gace ka Kwa Micah.

Icyo gihe uwakatiwe yarimo asengera abantu bari mu nzu y'umwe mu bayoboke be.

Uyu mwana yavuze ko mu ijoro rimwe mu masengesho yabo asanzwe, Pasiteri Charo yamuhamagaye mu cyumba cyihariye.

Uyu mwana muto yabwiye urukiko rwa Kaloleni ati: 'Pasiteri yambwiye ko ashaka ko turyamana kugira ngo ubuntu bw'Imana buze kuri njye.'

Uyu mukobwa yavuze ko yaje kubyemera kugira ngo abone ubuntu bw'Imana.

Yakomeje avuga ko yamwihanangirije ko ntawe agomba kubibwira ndetse ubuntu bw'Imana buzajya bumwomaho igihe cyose basambanye.

Ubuhamya bw'uyu mukobwa buhuye neza n'ubwa mugenzi we nawe wagejejwe imbere y'urukiko gusa we yavuze ko yitabiriye ayo masengesho abisanwe na nyina wamubwiye ko agomba kujya aho abandi bakobwa bangana nawe bari.

Uyu mukobwa yavuze ko abantu benshi bitabiraga amasengesho ariko ngo hari igihe pasiteri yavanguraga "intama n'"ihene" bakajya ahantu hatandukanye.

Uyu mukobwa w'imyaka 15 yavuze ko yagendaga ahamagara umwana umwe umwe hanyuma akamusambanya.

Uyu kandi yacurangaga umuziki mwinshi iyo yabaga ari gusambanya umwana kugira ngo hatagira ubyumva.

Aba bana bavuze ko batinye kurega uyu mupasiteri kuko bumvaga ko yabaga yatumwe n'Imana kubahemukira ndetse ko imbaraga Imana yamuhaye yazikoresha akabagirira nabi.

Umwana wa 4 niwe wahagamye uyu mupasiteri kuko yamuteye inda hanyuma bamubajije avuga ko ariwe baheruka gusambana bari mu masengesho ya nijoro.

Hafashwe DNA z'umwana uyu mukobwa yari atwite abanyamategeko basanga zihura 99.99 n'iz'uyu mugabo byemezwa ko ariwe se w'uyu mwana.

Urukiko rwemeje ko uyu mupasiteri agomba gufungwa imyaka 30 ku bana 2 bafite imyaka 15 n'indi 20 ku bandi babiri bafite imyaka 17.Imyaka yose hamwe ni 50.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/pasiteri-yakatiwe-igifungo-cy-imyaka-50-azira-gusambanyiriza-abana-4-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)