Myugariro mpuzamahanga w'umunyarwanda ashobora kwerekeza muri shampiyona y'u Bushinwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro mpuzamahanga w'umunyarwanda udafite ikipe kugeza ubu, Nirisarike Salomon ashobora kwerekeza muri shampiyona yo mu Bushinwa.

Kuva muri Kamena 2022 uyu mukinnyi ukina mu mutima w'ubwugarizi akaba ari no muri ba kapiteni b'ikipe y'igihugu Amavubi, nta kipe afite ni nyuma y'uko ikipe ya FC Urartu muri Armenia yakiniraga yatangaje ko nta masezerano izamwongerera.

Nirisarike Salomon uri mu Bubiligi n'umuryango we, amakuru avuga ko isaha n'isaha ashobora kwerekeza mu Bushinwa gukinayo cyane ko abamuhagarariye hari amakipe barimo kuvugana.

Uyu mukinnyi utaritabajwe n'umutoza Carlos Ferrer mu mikino ya gicuti aheruka gukina, amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko ahugiye ku kuba yabona ikipe yakwerekezamo aho amahirwe menshi amwerekeza mu Bushinwa nubwo uwahaye amakuru ISIMBI yirinze kuba yatangaza ikipe iyo ari yo.

Nirisarike Salomon yakiniye amakipe atandukanye arimo Royal Antwerp, Sint-Truiden, AFC Tubize zo mu Bubiligi, FC Urartu na Pyunik zo muri Armenia, hari nyuma yo kuva mu Rwanda muri 2012 avuye muri SEC.

Nirisarike Salomon ashobora kwerekeza mu Bushinwa



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-mpuzamahanga-w-umunyarwanda-ashobora-kwerekeza-muri-shampiyona-y-u-bushinwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)