King Charles III yafashwe n'ikiniga ararira y... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'iminsi 3 Umwamikazi Elizabeth II atanze, nibwo umuhungu we Charles yahise agirwa Umwami w'Ubwongereza ku mugaragaro mu birori byabereye  mu mujyi wa London mu ngoro ya St. James, aho yambitswe  ikamba ry'Umwami ndetse akanagirwa umuyobozi w'umuryango wa Commonwealth. Umwami Charles III nyuma yo kwimikwa kwe yagaragaje amarangamutima ye avanze n'amarira, ubwo yerekezaga ku rwibutso rw'Umwamikazi Elizabeth II.

Nyuma yo kuva mu birori byo kwimikwa, King Charles III yerekeje ku ngoro y'i Bwami ya Buckingham Palace aho yakiriwe n'abantu benshi imbere yayo baririmbaga indirimbo yubahiriza igihugu cy'Ubwongereza yitwa 'God Save The King'. Uko baririmbaga ni nako bazamuraga amafoto ye, hamwe n'aya Queen Elizabeth II uherutse gutanga afite imyaka 96. Ibi byateye agahinda King Charles III wari wicaye mu modoka, atangira kurira.


King Charles III yafashwe n'ikiniga ararira ubwo yerekezaga ku rwibutso rw'Umwamikazi.

The Sun yatangaje ko King Charles III yahise asohoka mu modoka asanganira abantu benshi bari imbere y'ingoro y'i Bwami, ndetse ahita yerekeza ku rwibutso rw'Umwamikazi Elizabeth II rwakozwe n'abaturage, ndetse narwo ruherereye imbere y'ingoro ya Buckingham Palace. Uru rwibutso rugizwe n'indabo nyinshi, amafoto y'Umwamikazi Elizabeth II, inyandiko zimusezera ndetse na buji (Candles). 

King Charles III yasuhuje abari bamutegerereje imbere y'Ibwami.

King Charles III imbere y'urwibutso rw'Umwamikazi Elizabeth II.

Ubwo King Charles III yageraga kuri uru rwibutso rwakorewe Nyina Elizabeth, yasaga n'ufite agahinda ndetse yanagaragaye yihanagura amarira mu maso. Nyuma yo gufatwa n'ikiniga, umugore we Camilla yamuhumurije maze bakomeza binjira i Bwami. The Sun ikomeza ivuga ko kuva Umwamikazi yatanga abantu benshi bakomeje kuza guhagarara imbere y'Ibwami, banashyira indabo ku rwibutso rwe rwakozwe mu gihe hategerejwe umunsi wo kumutabariza.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120842/king-charles-iii-yafashwe-nikiniga-ararira-yerekeza-ku-rwibutso-rwumwamikazi-elizabeth-ii-120842.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)